Sobanukirwa Ubuhanuzi Bwa Magayane na Nyirabiyoro

UBUHANUZI BWA MAGAYANE

Kigeli III Ndabarasa amaze kwima ingoma ahayinga mu mwaka wa 1740, igihugu cyahuye n’ibibazo, aho Nkundiye wa Kabega yari yarigometse kubutegetsi maze yigarurira igice cyo ku Ijwi, no muri Ndorwa hamwe no mu Bunyabungo barigometse ku ngoma ya Kigeli III Ndabarasa.

 

Ni bwo rero Kigeli III Ndabarasa ubwo yiteguraga gutera utwo duce , yahamagaje Nyirabungo ngo amushakire intsinzi y’urugamba yari agiyemo rwo kugarura utwo duce.

 

. Nyirabiyoro yari umunyarwandakazi wari uzwi ho kugira ubuhanga mu kuragura ndetse akaba yari n’umupfumu w’umuhanga .

 

Kigeli III Ndabarasa wari umaze kwima ingoma yaje kwatakwa ubwami bwayoborwaga nkumuhungu wanyirabiyoro witwaga biyoro maze Aramwica Afata mateka Nyirabiyoro kugira ngo aje amuragurira

 

Kigeli III Ndabarasa ndetse na Nyirabiyoro bicara ahiherereye maze akamuragurira bigatinda.

 

 

Dore Nimwe mubyo Nyirabiyoro yahanuye

 

Ubwatsi bwo munsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru.”Amubwira byinshi ndetse n’amajya n’amaza ati ” ingoma bidatinze izahinduka ndetse n’abana bawe Rutarindwa na Musinga bazarwanira ingoma bicikire ku rucunshu” .

 

Ibyo rero Nyiranzibura yavuze byabaye impamo, dore ko ahayinga mu mwaka wa 1896 Rwabugiri amaze gutanga Mibambwe Rutarindwa Yima ingoma, Maze bamutsindira Kanjogera ngo umubere umugabekazi, Kanjogera akaba yari Nyina wa YUhi Musinga maze afata izina ry’ubutegetsi yitwa Nyiramibambwe.

 

Nyiramibabwe rero akaba yari afite basaza be Kabare na Ruhinankiko maze bagambana kwambura ingoma Mibambwe Rutarindwa maze bakayiha Mwishywa wabo Yuhi Musinga. Ni nako byaje kugenda rero mu ntambara yo kurucunshu ubwo bicaga Rutarindwa maze bakimika Yuhi Musinga, Nyina aba umugabekazi yitwa Nyirayuhi.

 

Nyirabiyoro yanahanuye Kandi iby’imyaduko y’abazungu n’ibizawukurikira byose.

Nyirabiyoro yagize ati:” Nyangufi azambura ubutegetsi abanyiginya umunsi ibwa zambaye ingoro ingoma zikavugira mu Marangara. Yongeraho ko Nyangufi azicwa na Rukara rw’igisunzu rugenda ruseta ibirenge ruzatera u Rwanda akaga umunsi ruzagwa mu mibyuko., amaraso akameneka ari menshi.”

 

 

Nyirabiyoro yanbwiye Ati :” koko uri Kigeli kigera ikirenge mu cya Rwogera” . Uragura inkiko, uganza u Murera, uraguza mu Bushubi no mu Bushugi,uragenga u Buhoma, mu Buberuka no mu Bwanacyambwe urahaca ibiraro, Nyaruguru no mu Buganza bagutura amahoro, urarwagura u Rwanda Nyamara urakorera ubusa.

 

Nyirabiyoro yongezamo ati :” Kigeri , yireke Rusine yonke, rusine rw’inkike ruzima inka rutazibyarira ruzagenda hasi hejuru, maze rukazagwa igihugu igicuri? Dore hazaza abagabo b’urutuku rwera , bitwaje imyuko kandi bagenda bicaye, bazakigabira umubambuzashakwe, zirajya hehe Cyimumugizi,Rwoga , Rwamo, na Kalinga. Umunsi imbwa zambaye ingoro,ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi wa Ngirente , ababyeyi bazifuza kuba ingumba, ubwatsi bwo mu nsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru.

 

U Rwanda ruzahabwa Nyangufi, azamugenda runono Rukara rw’igisunzu ruvuga rugoreka amagambo, ruzamwirenza rukara rwambaye utubuye ku ntugu,igihugu rukakigabiza umugore, ariko uruvuze umugore ruvuzwa umuhoro. Dore abasangirangendo bararyana ijoro n’umunsi, bamwe bashyize ku ngoyi Ruganzu yambuka akagera, ashinga imiganda,afatana urunana n’abavantara. Dore Rukara rw’igisunzu rugenda ruseta ibirenge aririwe ntaraye.

 

 

Uru rugamba mubona ararutsinda ate? Inkiko zirugarijwe, aragoreka amagambo ariko niyiyimbire. Dore bazamutsinda mu mibyuko igihugu gicure imiborogo, intore zizagararura ituze intebe zizicayeho,rukirigitangwe rwa mudatinya umugabo wambaye uruziga mu mboni ihumure riragaragara ariko se ko mbona bacuranwa abana bose ntibahabwe ijambo? Dore Rwego rukangura-shyamba azuye umugara,ese izi ndagu ko mbona zisatiye ku Mulinzi zikabakaba umukuru-ngombwa azayobora imihango ate?

 

Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Dore yegereye ki Mulinzi Ruterandongozi, ashagawe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbagaza, ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu ntoki, afashe ijambo ahumuriza abaturage impundu zivuga urwanana.

 

Indagu zigeze aho Kigeri wali wicaye ku Gisasiro igihe Nyirabiyoro yamuragururaga ibi byose, maze Kigeli asaba ko yabanza akibambika yaza kwibambura, maze umunyakaragwekazi agakomeza kumubwira ibisigaye, akanamubwira n’intsinzi.

 

 

Nyirabiyoro abanyagikari bamujyanye kumwereka aho aryama, umwe muri bo asubiye gufata amategeko ku mwami, asanga Umwami ameze nkubabaye kubera indagu Nyirabiyiro yari amaze kumuragurira, uwo munyagikari asohoka atekereza ati uriya mugore usize umwami arakaye akoze ishyano, niko kumucumita ikinyato mu rwano amwica atararanganyije. Kigeli indagu, intsinzi n’ubucurabwenge bwari busigaye bubura butyo.

Reba video Ivuga byinshi kubuhanuzi Bwa Nyirabiyoro Hano

 

 

 

UBUHANUZI BWA MAGAYANE

Perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kumva ko nta kabuza Abatutsi bari hanze bazafata u Rwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n’umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse intsinzi, Magayane ati kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha Abanyenduga kuko ni bo bazi amacenga y’Abatutsi, bityo mwebwe mukicara.

Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: kuwa kane nzapfa maze kurya imboga, Niko byagenze Kuko yahawe imboga z’isogo yakundaga kuwa kane yitaba Imana. Yanabwiye n’uwo musirikare wamutekeraga ko azagwa mu maguru y’abagore, niko byagenze uwo musore yagiye gusambanya umugore w’undi mugabo, ategerwa ku irembo bamutsinda aho. Ibyo yahanuriye abandi ni ibi: yabwiye Ambasaderi Kagenza Alphonse muri Nzeri 1972 ko Kayibanda uzengurutse u Rwanda rwose ngo aribuka isabukuru y’imyaka 10 y’ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n’imva ye itazaboneka.

Yabwiye Kanyarengwe Alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshwa, akabona ibibi n’ibyiza, nyuma agapfa adahinwe azize indara-mabuno. Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b’abatasi bazabakurikira bakagwa kuri Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma mu 1978. Surete ya Lizinde yari ikaze ibata muri yombi bafatirwa mu mahoteri ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma y’aho abandi bakoreye plan yo gufata u Rwanda na Congo byombi muri Parc y’ibirunga i Rwindi(Congo), baje mu Rwanda n’ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muri Komini Kanama(Bugoyi-Gisenyi) hafi ya Muhungwe.

 

Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya Muvoma, ati: uwabyiniye Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na Bwenge nyakuri Kayibanda, ntiyabyinira Muvoma izanywe n’abungura bazubika u Rwanda. Burugumesitiri Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND AKANATUKA Perezida wayo ngo ni umwungura w’umushyushya. Nyuma y’icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalisa ati ati: kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba. Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, YAFUNGIWE MURI Prison Special mu Ruhengeri; Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: Ugiye kuzafunganwa n’abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafaranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n’ibindi bikomerezwa. Lizinde agijeje I bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari I Murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d’Etat, ahite afungwa. Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy’ifungwa ryawe n’umwana uzabyarwa na Madame Habyarimana ari ikimara. Byarabaye uwo mwana avukira mu Bubiligi ari ikimara(baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muri yombi. Magayane ati Lizinde nafungurwa ,ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga zizagutsinda hanze. Magayane yabwiye Adjudant Chef wayoboraga Gereza ya Ruhengeri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo I Muramba-Gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa. Magayane yabwiye undi muyobozi w’iyo Gereza Adjudant cyarahani ati: uzicirwa muri iyi prison. Umwaga wawe uzashirira aha. Yabwiye abanyururu bagenzi be ati; iyi myenda mubona y’umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana(Rose) yarongeye ati: ibohozwa ry’iyi prison rizabanzirizwa no kuma kw’iki giti cy’ingazamarumbo mubona imbere ya Gereza, ati hano mu nzu indani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi, bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo Musenyeri Nsengiyumva yasuraga Gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali. Magayane ati: ngicyo ikimenyetso mwatashye, mais abazahungira Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya-Musanze bahuye n’abakodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi kubera atahwemye kwikoma ingoma ya Kinani, byateye ubwoba abayobozi ba Gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by’iperereza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n’ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuri za kasete buranandikwa.

Dore uko yavuze: wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n’imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahishyi. Ibimenyetso ni abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushoroshori umugore w’umugambanyo, inyamaswa y’ihembe rimwe izaba ibiyogoza mu rukiga na Ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye. Habyara ati shaka intsinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ubufindo. Magayane ati uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wok u ruzi rw’iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye, Ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya; Magayane ati: azaraswa umwambi w’igishirira na bene nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’igihugu azane Ihumure, acyure rukara rw’ibisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya nyayo.

Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera: Hazabaho isubiranamo ry’abicaye ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n’agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina; hazabaho amalira yuzuye intango ku bari mu bihome, hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’akataribwa bazakora ibishoboka byose ngo batsindure rwara rw’umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihugu kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l’ONU ya gatatu. Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y’abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi. Hazabaho inyoni z’uducurama zizarika mu biti by’abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry’isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w’urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkajye bakabizira: hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. Umwami w’ishyamba azaza kwiba.

Mwibuke ko Magayane yavuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe n’imyigaragambyo y’inka. Muzamenyeko Kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z’abantu. Byarabaye mu kwa gatatu 1994 umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuri Rond-point Kigali inka zacunzwe n’aba GD Umujyi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma y’ukwezi kumwe intumbi zasimbuye amase. Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarima napfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati ariko abazahungira mu majyarauguru y’uburengerazuba bazapfamo benshi. Koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze Dogiteri w’umututsi w’Umunyamurenge Ukomoka ku Kibuye wo mu bihugu byo hanze yakwije amarozi mu majyaruguru ya Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba, ikigeri, bashyize no mu bigage, inzagwa n’amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera daaaaaaaaaa! Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: aba bavantara baturutse i Bugande Bazafata kino gihugu nta kabuza, ati: ariko bararye bari menge kuko bazakibavanamo kandi nabi. Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka FPR imitungo yabo yambukijwe kera ikaba iri muri Eritereya, Etiyopiya, Afurika y’epfo, I Burayi na Amerika, mbese barasahura nk’aho nta mizero bafitiye u Rwanda. Ubu buhanuzi mbukesha umwe mu bakozi b’ibiro by’iperereza bo hambere mu mwaka w

’1978 uwandikiraga Kinani ibivuzwe na Magayane.

 

Reba video isobanurwa Magayane Mubuhanuzi Bwe muburyo burambuye

Hano

 

KANDA SUBSCRIBE UJYE UBONA IBIGANIRO NAMAKURU BYACU

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *