Abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje umushinga w’Ingengo y’Imari ya 2024-2025 Aho yageze kuri miliyari 5,690.1Frw

 

Ingengo y’Imari ya 2024/2025 yageze kuri miliyari 5,690.1Frw

 

 

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yemeje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, Umushinga w’Ingengo y’Imari ya Leta mu mwaka wa 2024/2025, ungana n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 5,690.1Frw.

 

Minisitiri Ndagijimana yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’Ingengo y’imari ya 2024-2025

Minisitiri Ndagijimana
Minisitiri Ndagijimana

Minisitiri Ndagijimana yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’Ingengo y’imari ya 2024-2025

Ingengo y’Imari y’uyu mwaka uzatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2024, yiyongereyeho arenga miliyari 574.5Frw (11.2%) ugereranyije n’umwaka ushize, aho Leta yakoresheje arenga miliyari ibihumbi 5,115.6Frw.

 

Inteko yabyemeje nyuma yo kugezwaho uwo mushinga na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

 

Dr Ndagijimana avuga ko amafaranga yagenewe ibikorwa by’iterambere n’ishoramari rya Leta azaba agera kuri miliyari 2,223.8Frw (39.1%), mu gihe amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe n’imishahara azagera kuri miliyari 3,466.3 (60.9%).

 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko Abanyarwanda bazagira uruhare rungana na 83.2% mu kwishakira ingengo y’imari, mu gihe inkunga zizaba zingana na 12.7%.

 

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko Abanyarwanda bazagira uruhare rungana na 83.2% mu kwishakira ingengo y’imari,

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko Abanyarwanda bazagira uruhare rungana na 83.2% mu kwishakira ingengo y’imari,

 

Mu mishinga y’ingenzi izakoreshwa amafaranga ari mu Ngengo y’Imari, harimo uwo gutanga amashanyarazi ku baturage uzatwara miliyari zirenga 100Frw, kubaka ibigega by’ibikomoka kuri peterori bya litiro ibihumbi 60 byagenewe miliyari zirenga 15Frw.

 

Umushinga wo guteza imbere kuhira imyaka hibandwa ku bihingwa byoherezwa mu mahanga uzatangwaho amafaranga arenga miliyari 24 na miliyoni 600Frw, ndetse n’abacuruzi bato bohereza ibyo bicuruzwa mu mahanga bakaba bagenewe arenga miliyari miliyari 14Frw.

 

Ku bijyanye na politiki n’ingamba z’uburyo amafaranga y’uyu mwaka azakoreshwa, Dr Ndagijimana avuga ko hazabaho kugabanya amafaranga atangwa ku bikorwa bimwe na bimwe bitihutirwa cyangwa bishobora gukorwa mu bundi buryo buhendutse.

 

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje umushinga w’Ingengo y’Imari ya 2024-2025

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje umushinga w’Ingengo y’Imari ya 2024-2025

 

Yagize ati “Harimo kugabanya ingendo n’inama by’akazi, hagakoreshwa ikoranabuhanga mu itumanaho, politiki y’ifaranga izakomeza kwibanda ku ngamba zo kugabanya ihindagurika ry’ibiciro.”

 

Kubungabunga agaciro k’ifaranga Leta izabikora yibanda ku kongera amadevize akomoka ku byoherezwa mu mahanga, guteza imbere ubukerarugendo no gukangurira Abanyarwanda baba hanze gushora imari mu Gihugu.

 

Minisitiri Ndagijimana avuga ko hazabaho no kunoza imisoreshereze, aho Leta izajya iha agahimbazamusyi abaguzi

baka inyemezabuguzi za EBM.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *