Abantu 28 Biganjemo Abana Bishwe Ninkongi Y’umuriro

Muri Leta ya Gujarat iherereye mu burengerazuba bw’Ubuhinde, abantu 28 biganjemo abana baraye bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye Inzu yimyidagaduro.

 

Aya makuru yatangajwe n’ubuyobozi bwo muri iyi Leta ya Gujarat ashimangirwa na police yaho, aho Komiseri wayo witwa Raju Bhargava yemeje ko inkongi y’umuriro yatangiye ku mugoroba w’ejo aho abantu bakorerera imyidagaduro. Bhargava yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bikorwa kandi umuriro ugenda ugabanuka.

 

Uyu yavuze kandi ko hakozwe ibishoboka byose ngo hatabarwe abantu benshi, muri bo 20 bajyanywe kwa muganga. Umuyobozi mukuru muri iyi Leta Bhupendra Patel yavuze ko itsinda ry’abakora iperereza ku buryo bwihariye ryatangiye kureba icyaba cyateje iyi nkongi.

Amashusho yagaragaye kuri televiziyo yerekana umwotsi mwinshi mu kirere ndetse agaragaza ko ahantu hahiye hangiritse bikomeye. Police yo muri aka gace yavuze ko imaze gufata abantu babiri bakekwa kuba baragize uruhare muri iyi nkongi y’umuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *