Abarwanyi Bataramenyekana Bishe Umuturage w’i Rubavu Banamunyaga ihene 25 yararagiye

 

Abarwanyi bo mu mutwe wa Utaramrnyekama ukorera m’ Uburasirazuba bwa Congo barashinjwa kwica umuturage wo mu murenge wa Busasamana Mu karere ka Rubavu ndetse bakanatwara ihene 25 yari aragiye mu kibaya gihuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

 

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha yaa saa kumi zo k’umugoroba wa tariki 26 Gicurasi 2024, ku mupaka uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ubwo uyu muturage witwaga Samvura Joseph, yari aragiye ihene muri iki kibaya gihuriweho n’ibihugu byombi.

 

Abagizi ba nabi, bivugwa ko ari abazwi nka Wazalendo nibwo bitaremezwa bivugwako baje bashaka ku mwiba ihene ariko aza gutabaza niko guhita bamutera ibyuma by’imbunda basiga ari intere ihene 25 yari aragiye barazishorera barazitwara.

 

 

Umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru dukesha iyinkuru Rwandatribune yavuzeko uriya muturage yishwe atewe icyuma cyo kumbunda .

 

Ati: “Ni Abazalendo, bamuteye ibyuma bigera muri bine biba biri kumbunda, ejo yapfuye turi mu nama ku murenge. Ubundi inaha dusanzwe turagira mu kibaya cya Congo, we rero yari aragiye, bagiye (Abazalendo) gufata ihene, iyo bagusabye amafaranga ukayabura bashorera ihene, rero bazishoreye nawe arazikumakuma, babonye ari kubarwanya ari gutabaza, bamuteragura ibyuma”.

 

Umuyobozi wa karere ka Rubavu Mulindwa Prosper

yamejeko ayamakuru arimo ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye, gusa yirinda kwemeza ko uyu yishwe na Wazalendo nkuko byavugwaga.

 

Yagize ati: “Ni ejo niko byagenze, umuturage yagiye kuragira ihene 25, hanyuma arenga umupaka, ajya muri icyo cyibaya u Rwanda rugabaniramo na Congo, abantu rero tutamenye bavuye ku gice cya Congo, baje kumwambura za hene, baranamukubita, bamutera n’ibyuma”.

 

Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda bari hakuno, babonye ko umuntu ari kugirirwa nabi, bagiyeyo basanga umuntu aracyari muzima ariko, bamukomereje cyane, bahita bagerageza kumujyana ku kigo nderabuzima cya Busasama, ariko agezeyo ahita yitaba Imana”.

 

Uyu muyobozi yavuze ko n’izi hene nyakwigendera yari aragiye nazo bazitwaye. Yaboneye ho gusa abaturage kwirinda gushyira amatungo muri kino kibaya, kandi barenze umupaka.

 

Uyu nyakwigendera bikaba biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi wejo ku wa Kabiri, ku itariki 28 Gicurasi 2024.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *