Cyamunara Idasanzwe yibinyabiziga birenga 500

Polisi y’igihugu yatangaje ko ibinyabiziga birenga 500 byafatiwe mu makosa bigiye gutezwa Cyamunara kubera ko ba nyirabyo batagiye gukemura ibibazo n’amakosa bakoze ngo babisubizwe.

 

Ni mugihe Ingingo no 38 y’itegeko no 34/1987 iteganya ko iyo ikinyabiziga kirengeje ukwezi cyarafatiriwe gishobora gutezwa cyamunara. Ariko Polisi ibaha igihe gihagije cyo gukemura ibibazo bafite ndetse na nyuma yo gutanga itangazo rya Cyamunara ubashije kujya kwishyura amande yaciwe ahabwa ikinyabiziga cye

 

 

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangarije yanbwiye ibitangazamakutu

Kigali Today ko ibi binyabiziga byafatiwe mu makosa atandukanye yo mu muhanda arimo gupakira ibintu byinshi birusha uburemere ikinyabiziga, kugenda mu muhanda nta byangombwa, ubusinzi, gutendeka, n’andi makosa abujijwe ku binyabiziga igihe bigenda mu muhanda.

 

Ibinyabiziga bigiye gutezwa cyamunara harimo moto 450, imodoka 40 n’amagare 90 nibyo byafatiwe muri ayo makosa ariko abajyenda bakishyura amande bahabwa ibinyabiziga byabo.

 

Ati “Ubundi ikinyabiziga cyafatiwe mu makosa ntikigomba kumara ukwezi giparitse kuko nyiracyo aba agomba kwishyura amande yaciwe agahabwa ikinyabiziga cye”.

 

Impamvu hafatwa icyemezo cyo kubiteza cyamunara nuko ba nyirabyo baba bataragiye kwishyura amande baciwe ku makosa bakoze, ikindi kikaba ari uko kihamaze igihe kirekire.

Ati “ Muri ibi binyabiziga harimo ibimaze amezi arenga 5 urumva ko ba nyirabyo nta bushake baba baragize bwo kubikurikirana ngo babitware”.

 

Umuvugizi wa Polisi avuga ko mbere yo gutanga itangazo ryo guteza ibinyabiziga cyamunara babanza kumenyesha ba nyirabyo ndetse bakanabahamagarira kuza kubifata bakanamenyeshwa amande baciwe.

 

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu avuga ko Polisi ibanza gutanga iri tangazo kugira ngo yibutse abafite ibinyabiziga byafashwe, kwitabira kujya kubikurikirana bitarajya muri cyamunara.

 

Kugeza ubu Polisi ntiramenya impamvu hari abahitamo kubireka kugeza ubwo bitezwa cyamunara ikavuga ko akenshi bituruka kuba uwakoze ikosa usanga ikinyabiziga cye gifite n’andi makosa yagiye akora mu muhanda ntiyishyure amande akaba menshi.

 

Ati “ Hari abaza bakishyura amande bagatwara ibinyabiziga byabo ariko hari n’abandi babireka bigatezwa cyamunara kubera impamvu z’amakosa yabo baba barafatiwemo”.

Dore amategeko agenga ibyo binyabiziga bigiye gutezwa Cyamunara.

 

Ibi binyabiziga bizatezwa cyamunara guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 7 Kamena no ku itariki 10 na 11 Kamena 2024, bikaba birengeje amezi atatu bifatiwe mu bikorwa bya Polisi bitandukanye.

Iyo Cyamunara izabera mu ruhame aho ibyo binyabiziga biparitse mu Gatsata no ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Gusura ibi binyabiziga byatangiye tariki 21 Gicurasi kugeza tariki ya 1 Kamena 2024.

 

Utsindiye ikinyabiziga asabwa guhita yishyura 30% by’icyiguzi cyose, asigaye yishyurwa bitarenze iminsi irindwi uhereye igihe yakiguriye. Iyo arengeje icyo gihe atarishyura 100% atakaza uburenganzira ku kinyabiziga kandi ntasubizwa amafaranga yari yishyuye.

 

 

Uwaguze ikinyabiziga asabwa guhita agitwara akimara kwishyura 100%, iyo atagitwaye nyuma y’iminsi irindwi atangira kwishyuzwa amafaranga ya parikingi.

Iyo hatejwe cyamunara amafaranga avuyemo havanwamo amande asigaye agahabwa nyiri kinyabiziga.

 

ACP Rutikanga yibukije abantu kutajya kwiyitirira ikinyabiziga kitari icyabo, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *