FDLR Isigaranye Abarwanyi Hagati 1000-1500 Binjiza Arenga Million 800 frw kumwaka

 

Raporo nshya y’impuguke za Loni ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo, yashyize umucyo ku miterere nyayo ya FDLR, iyi raporo ivugako Wa FDLR Isigaranye abarwanyi bari hagati ya 1000 na 1500, batataniye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Aba barimo abo mu mutwe udasanzwe wa FDLR bari hagati ya 350 na 500.

 

Ubwo M23 yatangiye kugaba ibitero mu 2020, FDLR iri mu bibasiwe mbere bituma yimura ibirindiro byayo byari i Tongo, yerekeza ahitwa Shove mu Majyepfo ya Teritwari ya Rutshuru.

 

 

 

Kukijyabye namafaranga uyumutwe winiiza kumwaka raporo ya Roni ivugako uyumutwe winiiza Arenga Miliyoni 800 Frw mu mufuka wa FDLR buri mwaka

 

Uduce twinshi FDLR igenda yototera tuba turi hafi y’amashyamba cyane cyane Pariki ya Virunga, aho byoroshye gukorera ubucuruzi no gukomeza gukoza imitwe ku bukungu bwa Congo.

 

Iki gice cy’amashyamba niho hatwikirwa amakara menshi yoherezwa i Goma ndetse n’imbaho zifashishwa mu bintu bitandukanye.

 

Raporo igaragaza ko uyu mutwe ubeshejweho n’inkunga uhabwa na Leta ya Congo ndetse n’ubucuruzi butemewe n’amategeko, gushimuta n’ibindi byaha ukorera muri ayo mashyamba.

 

Nko muri Teritwari ya Nyiragongo, FDLR yashyizeho imisoro igomba kwishyurwa n’abashaka gutema ibiti muri Pariki ya Virunga

 

Nibura mu mezi atandatu ashize, hatemwe ibiti bipima toni 30 mu gace FDLR igenzura. Hagendewe ku mafaranga FDLR isaba ngo ibiti bitemwe, buri cyumweru yinjizaga nibura $5,150, bivuze ko ari $268,000 (hafi miliyoni 350 Frw) ku mwaka.

 

Uretse uruhushya rwo gutema ibiti, na mbere yo gupakira ibyo biti ngo bijyanwe i Goma buri modoka igomba kwishyura $407.

 

Ubu buryo bwinjiriza FDLR nibura $1,425 ku cyumweru, akaba $74,000 (miliyoni 96 Frw). Ni mu gihe mu misoro itemewe FDLR ikusanya nibura buri mwaka yinjizamo $340,000 (miliyoni 443 Frw).

 

Aya mafaranga niyo FDLR ikoresha ngo ikomeze kubaho haba mu kugura intwaro n’ibindi bikenerwa, nubwo kuva aho intambara ya M23 itangiriye ibyinshi ibihabwa na Leta ya RDC.

 

Nyuma yo guhabwa ubufasha na Leta ya Congo, kuri ubu uyu mutwe ukomeje no kugira andi mafaranga bivugwa ko atangwa kubera uruhare uyu mutwe ugira mu guhangana n’umutwe wa M23.

 

Source: Igihe ,thenewtimes

Reba iyi video