H.E Paul KAGAME yakiriye umunyarwenya Uri Mubakomeye muri Amerika

 

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, umunyarwenya w’Umunyamerika Dave Chappelle, wataramiye bwa mbere mu Rwanda, akishimirwa bikomeye n’abitabiriye igitaramo yasusurukijemo abantu mu Mujyi wa Kigali.

 

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, avuga ko “Muri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Umunyarwenya w’Umunyamerika Dave Chappelle, wataramiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ejo hashize.”

Dave Chappelle yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye, ari kumwe n’itsinda bazanye, aho bari baherekejwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Francis Gatare.

 

Uyu Munyarwenya Dave Chappelle uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, yakoze igitaramo cye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, mu gitaramo cyabereye muri Resitora ikomeye mu Mujyi wa Kigali ya Kōzo Kigali.

 

Ni igitaramo cyanyuze abakitabiriye by’umwihariko bishimiye uyu munyarwenya w’Umunyamerika, wamaze isaha n’igice ku stage asusurutsa abantu bari bizihiwe bihebuje.

 

Abanyarwenya b’Abanyarwanda bataramiye abantu muri iki gitaramo, na bo bishimiye gususurutsa abantu mu gitaramo kimwe n’uyu munyarwenya w’izina rikomeye, by’umwihariko Nkusi Arthur na we uri mu bazwi cyane mu Rwanda, wavuze gutaramira abantu mu gitaramo kimwe na rurangiranwa Dave Chappelle, byahoze ari inzozi ze, none akaba azikabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *