Hari Abakandida 8 Bamaze gutanga Ubusabe Bwo Guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku myiteguro y’amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, ubuyobozi bwa Komisiyo bwagaragaje aho imyiteguro igeze.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imaze kwakira abifuza kuba bakandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu umunani, mu gihe ku mwanya w’abadepite ari 41 nubwo ari igikorwa kigikomeje.

Biteganijweko Amatora agiye kuba ku nshuro ya Kane kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa. Imibare igaragaza ko amatora azakorerwa kuri site z’itora 2,441 zifite ibyumba by’itora 17,400 mu gihugu hose.

 

Nimugihe Imibare igaragaza ko Miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana atanu (9.500.000) bafite imyaka 18 kuzamura bari kuri Lisiti y’itora. Kandi hafi 90% bamaze kwikosokoza kuri Lisiti y’Itora

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yagaragaje ko bishimiye kuba hari urubyiruko rugera kuri Miliyoni 2 rugiye gutora ku nshuro ya mbere.

Yagize Ati “Ni ibintu byiza kandi dukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa by’amatora, biyongera ku rundi kuko muzi ko mu Rwanda umubare munini dufite ari urubyiruko.”

 

Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo gufasha abantu kuba bakireba niba bari kuri lisiti y’itora, kwiyimura bitewe n’aho bari ndetse no kwikosoza muri rusange unyuze ku *169#.

Ku bijyanye n’ikoranabuhanga kandi indorerezi nazo zatangiye gusaba kuzakurikirana amatora ndetse kuri ubu byarorohejwe ku buryo abasaba bemererwa bidasabye ko baza mu Rwanda ahubwo byose bikorerwa kuri murandasi.

 

 

Mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu 2017, hatoye abaturage Miliyoni 6,897,76.

Mu matora y’Abadepite yabaye mu 2018, hatoye abaturage Miliyoni 7, 172, 612. Mu matora y’abayobozi b’inzego zibanze mu 2021, hatoye abaturage Miliyoni 8,130,46. Ni mu gihe abazatora kuri iyi nshuro biteganyijwe ko ari Miliyoni 9,500,000.

Bivuzeko abazatora muri uyu mwaka ugakuramo abatoye mu 2018 (9,500,000- 7,172,612) ubona ko mu mibare habayeho ubwiyongere bw’abarenga Miliyoni 2 ari nabo bashya bazatora birangana na Miliyoni 2,327,388.

 

Amatariki y’ingenzi ku matora

 

NEC itangaza ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z’abakandida, ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

 

Biteganyijwe ko kandi ku 29 Kamena 2024 hazatangazwa lisiti y’itora ntakuka, ku wa 14 Nyakanga hakaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

 

Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafi¬te ubumuga.

 

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze 27 Nyakanga hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora.

Komiseri ushinzwe ibirebana n’Amategeko Mbabazi Judith, yagaragaje mu buryo bw’incamake ibisabwa birebana n’amategeko ku myanya itandukanye.

 

Yagaragaje ko ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, umukandida asabwa kuba afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’Inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki, kandi afite imyaka 35 y’amavuko.

Agomba kandi kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire, naho ku badepite hasabwa imyaka 21 y’amavuko.

 

Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida agiye kubereye umunsi umwe n’ay’abadepite, nyuma yo guhuzwa hagamijwe kugabanya ikiguzi byatwaraga ngo amatora abe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *