Inzego z’umutekano muri Afurika zirikwigira hamwe ikoranabuhanga rikoreshwa mubikorwa bya gisirikare

 

Abahagarariye inzego z’umutekano, Ingabo n’ibigo bitandukanye ku mugabane wa Afurika bateraniye mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kurushaho guhugura no gukangurira abantu kumenya byinshi ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare ndetse no guhuza bimwe mu bisabwa n’amategeko mpuzamahanga mu kurengera ikiremwamuntu (International Humanitarian Law).

 

 

Amahugurwa yateguwe na komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge (ICRC) ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yitabirwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’igihugu rusinzwe iperereza (RIB) Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Isanzure (RSA), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA)n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge (RRCS).

 

 

Aya mahugurwa yitabiriwe kandi n’abaturutse mu nzego zishinzwe umutekano baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Niger, Mali, Tanzania, Uganda n’Ubuholandi.

 

 

Mu izina rya Minisiteri y’Ingabo, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikira uburyo bushyirwaho mu ihanahana ry’ubumenyi hagati y’abari muri iyi izi nzego.

 

 

Yagize ati: “Iterambere ryihuse mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, ikoranabuhanga mu ntambara, Ikoranabuhanga rya Biotechnology, byose bitanga amahirwe adasanzwe ndetse no gukemura ibibazo by’ingorabahizi ku rwego rw’umuryango mpuzamahanga.”

 

 

Yakomeje agira ati: “Utu dushya mu ikoranabuhanga twongera ubushobozi bwa gisirikare ndetse n’urwego rw’umutekano kugirango hongerwe imikoreshereze ihamye mu kuba hagabanywa ibishobora kwangirika.”

 

 

Patrick Youssef, Umuyobozi wa CICR ku mugabane wa Afurika yashimangiye ko CICR ikurikiranira hafi uburyo bushya bugenda bukoreshwa n’ibihugu mu bihe by’intambara n’amakimbirane kandi ikanasuzuma ingaruka zishobora kubangamira ibikorwa by’ubutabazi.

 

 

Ati: “CICR yizera ko ishobora kugira uruhare rufatika mu gukangurira abantu kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi, amategeko ndetse n’ibibazo igisirikare gihura nabyo biterwa n’ikoranabuhanga nk’iryo mu bihe by’intambara zikoreshejwe intwaro intwaro muri iki gihe”.

 

 

Binyuze mu bufatanye bukomeje hagati ya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) hakomeje gukorwa ibikorwa by’indashyikirwa mu gutanga ubumenyi n’ubuvugizi, guteza imbere no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu no kurushaho gutegura ibiganiro ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya gisirikare.

 

ikoranabuhanga rikoreshwa mu ntambara.

 

Ati “Duhangayikishijwe n’ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga rishya rishobora kongera ibyago byo gukomeretsa abasivile kubera uburyo rikora. Urugero nk’intwaro zikoresha, indege zitagira abapilote, byose bifite ibintu byangiza, ku buryo n’umuntu ashobora kwitiranya umwanzi.”

 

Ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko aho ziri hose bakorana kugira ngo hatagira umusivile uhungabanywa n’iri koranabuhanga.

 

Ati “Murabizi ko ICRC imaze igihe ikorana na RDF bitari mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo, dufitanye amasezerano y’imikoranire na RDF ajyanye n’amahugurwa ahabwa abasirikare mbere yo koherezwa mu mahanga haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique cyangwa mu zindi gahunda nko muri Mozambique.”

Nimugihe Minisiteri y’ingabo mu Rwanda yatangaje ko hari gutegurwa gahunda yo gushyira ho Kaminuza ya Gisirikare [National Defense University] izafasha mu kongera ubumenyi ku bari mu ngabo z’u Rwanda inatange impamyabumenyi za Gisirikare.

 

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yatangaje ko gushyiraho iyi Kaminuza ya Gisirikare biri mu rwego rwo kwagura ubumenyi ku basirikare bari basanzwe bahabwa amahugurwa.Yavuze ko kandi ubusanzwe amashuri makuru ya Gisirikare atanga amasomo ya Gisirikare ariko impamyabumenyi zigatangwa na Kaminuza y’u Rwanda [UR].

 

Yagize ati:”Mu mashuri Makuru ya Gisirikare ayo dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa Kaminuza harimo ririya shuri rya Gako [Rwanda Military Academy] tugira n’ishuri rikuru rya Gisirikari i Nyakinama [Mu karere ka Musanze].Gako batanga amahugurwa mu cyiciro cy’Abofisiye bato,hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru [ Abafite amapeti ya Majoro, Lt.Col. Na ba Col]”.

 

Marizamunda , Minisitiri w’Ingabo, yavuze ko bagiye gushyiraho Koleji y’Iguhugu ya Gisirikare izajya yigisha abasirikare bakuru kuva kubafite ipeti rya Koloneli kugeza kuri Jenerali.Ati:”Ikizahinduka n’uko izaba Kaminuza y’Iguhugu ya Gisirikare, ifite izo Koleji uko ari eshatu [3], n’ibindi bigo harimo n’ubushakashatsi n’igishinzwe amahoro [Peace Academy] byose bihuriye muri Kaminuza ya Gisirikare [Rwanda Defense University]

 

.Yahamije ko iyo Kaminuza ya Gisirikare iteganyijwe gutangira vuba ariko hazabanza gushingwa Koleji yigisha abasirikare bakuru.Minisitiri Murizamunda kandi yashimangiye ko impamyabumenyi zihabwa abize muri Kaminuza ya Gisirikare , izajya izitangira kuko ubusanzwe abasirikare barangije amasomo bazihabwaga na Kaminuza y’u Rwanda [UR].

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *