Leta ya congo Kinshasha Yatangiye Urugendo Rwo Kurandura Burundi Ikibazo Cy’umutekano Muke uri Muburasirazuba bw’iki Gihugu

Umuvugizi wa leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko batangiye “urugendo rwo gukemura burundu” ibibazo “bikabije” by’umutekano mucye mu burasirazuba bw’igihugu bimaze imyaka 25 cyangwa 30, kandi ko bifuza igisubizo cya gisirikare .

Mu kiganiro ‘Dialogue entre Congolais’ cya Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, Patrick Muyaya yatangajeko ko leta “itibagiwe” abaturage ba Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya Ruguru bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye n’intambara hagati ya M23 n’ingabo za leta, ahubwo “dukurikirana ibintu umunsi ku munsi”.

Muri iki kiganiro, Muyaya y asobanuye ko inzira za dipolomasi zitatanze umusaruro ku makimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba DR Congo.

Imirwano ikomeye yabaye mu mpera z’icyumweru gishize n’ejo ku wa mbere mu majyepfo ya teritwari ya Masisi ahegereye intara ya Kivu y’Epfo, yatumye abaturage benshi bahunga bamwe berekeza muri teritwari ya Walikale mu burengerazuba bwa Kivu ya Ruguru, abandi muri teritwari ya Kalehe ya Kivu y’Epfo, nk’uko sosiyete sivile yaho ibitangaza.

Aba bavuga kandi ko ku wa mbere ibisasu byavuye ahagenzurwa na M23 bikagwa muri ‘centre’ ya Minova muri Kivu y’Epfo bigahitana abantu babiri barimo umugore. M23, bivugwa muri iyi mirwano ikomeje kwigarurira ibindi bice by’amajyepfo ya Masisi, nta cyo iravuga kuri ibyo birego.

Patrick Muyaya yavuze ko “ibihugu byose ku isi byifuza ko tujya mu nzira y’amahoro n’ibiganiro nk’ibya Luanda”, gusa avuga ko nta cyo bikora ku kuba
Yagize ATI “Leta y’u Rwanda ihakana gufasha M23, ikavuga ko ikibazo cyayo ari icy’Abanyecongo ubwabo”

Muri iki kiganiro, Muyaya abajijwe niba umuhate wo guhuza Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame nta cyo wageraho, yasubije ati: “Kwakemura iki mu gihe ingabo z’u Rwanda zikiri ku butaka bwa Congo? Nta na kimwe.”

Yavuze ko kuva mu Rwanda haba jenoside yakorewe abatutsi, Congo yatangiye kugira ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba, arondora imitwe yabanjirije M23, avuga ko yose ifite imiterere imwe.

Ati: “Twatangiye urugendo rwo gukemura ibi bibazo burundu bimaze imyaka 25 cyangwa 30, birakabije.

“Kandi ibisubizo ntabwo ari ibisubizo biza ako kanya, ni ibisubizo bisaba igihe kandi nabivugaga mu kanya ko dipolomasi ari icyo iri cyo, kuko twe aho turi ubu ni aho dufite ikibazo cyihutirwa.

“Hari ibikorwa birimo kuba byo gutegura ‘opérations’ za gisirikare hagati yacu n’ingabo za SADC, sinatanga amakuru arambuye kuri ibi, bisobanuye ko mu bisubizo byose biteganywa hano igisubizo cya gisirikare dushyize imbere ari na cyo dushaka kizadusaba ikiguzi cy’abantu.”

Abajijwe impamvu ingabo za leta zidakora ibitero iba yitezweho n’abaturage byo gusubiza inyuma M23, yasubije ati: “Umva, ingabo nizigaba igitero ntabwo zizaza kubibwira Radio Okapi.”

 

Hagati Aho Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakiriye drones nshya zo mu bwoko bwa CH-4 zisimbura izo cyari cyaraguze mu mwaka ushize zigahanurwa na M23.

Drones eshatu ni zo FARDC yakiriye, ndetse mu mezi make ari imbere izakira izindi nka zo, nk’uko Africa Intelligence yabitangaje.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere izi ndege zitagira abazitwara zigomba koherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahakomeje kubera intambara hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23

Si ubwa mbere izi drones zikorerwa mu Bushinwa zikoreshwa muri iriya ntambara imaze imyaka hafi ibiri n’igice isakiranya impande zombi.

Mu mpera z’umwaka ushize FARDC yakiriye drones eshatu za CH-4, izifashisha mu gihe cy’amezi atatu mbere y’uko ziva mu nzira. M23 yemeje ko yahanuye ebyiri muri zo, mu gihe iya gatatu yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inakomeje ibiganiro na kimwe mu bigo byo muri Afurika y’Epfo yifuza ko cyayigurisha izindi drones z’intambara ndetse n’imodoka z’ibifaru.
amakuru arikuvuga ko Kinshasa yifuza gushoramo abarirwa muri miliyoni 500 zamadolari ya Amerika (Frw miliyari 649).

 

Mugihe Reta Ya Drc icuditse na Ukraine Nayo irimuntambara itoroshe Impuguke muri Dipolomasi zicaye zesengura kuri uwo mubano zivugko gucudika kwa Ukraine n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bishobora kuzabyarira RD Congo ibihombo byinshi.

 

 

Ni masezerano ashobora kwangiza imikoranire idasanzwe y’Uburusiya na RD Congo kuva mu 1990.

 

Ni mu gihe Perezida Tshisekedi we avuga ko igihe kigeze ngo bipakurure ibihugu bikurura byishyira bigasahaka no gutanga amabwiriza ku bihugu bya Afurika, gusa yagera k’Ubushinwa n’Uburusiya akaruma ahuha.

 

Ati ” Abafatanyabikorwa bo hambere ntabwo buri gihe bubaha inyungu zacu. Ku rundi ruhande, Uburusiya n’Ubushinwa bakurikiza inzira ishingiye ku kubahana no guharanira inyungu.”

 

Ubwo aheruka gusura Ubushinwa, Perezida Tshisekedi yongeye gushimangira inyota yo gukorana n’icyo gihugu mu guhabwa intwaro zihambaye maze Ubushinwa nabwo bugahabwa amabuye y’agaciro.

 

Tshisekedi na Xi Jinping barebeye hamwe uko havugururwa amasezerano yo muri 2008 yemereraga Ubushinwa gutunda amabuye y’agaciro ya Congo ku ngurane y’ibikorwaremezo.

 

Ni Ubushinwa kugeza magingo aya bufite akaboko kanini mu mabuye y’agaciro acukurwa mu birombe byigaruriwe na M23, nta mwiryane urumvikana hagati y’iki gihugu n’abo barwanyi.

 

Kugeza ubu igihugu kizamuye ijwi mu gusaba M23 guhagarika imirwano, nta kuzuyaza ubutegetsi bwa Tshisekedi buhita bugishimagiza, cyaba gifite intwaro kigahabwa isoko nta gutekereza kabiri.

 

Izo ntwaro RD Congo icuruzwa izindi zikaza nk’impano n’izo zihindukira zikarashishwa ingabo zayo kuko zifatwa na M23 mu buryo bworoshye, hari n’abasirikare bakuru bazigurisha n’imitwe y’inyeshyamba.

 

Kwitabaza ingabo za SADC nabyo biri mu byagaragaje ubwambure bwa Dipolomasi ya Congo, aho iki gihugu ntako kitagize ngo gihindanye isura y’ingabo za EAC cyashinje kuba ibyitso bya M23, ariko n’abo biyambaje bakaba nta na santimetero y’ubutaka barambura M23.

 

Izi ngabo zijya kwinjira mu Burasirazuba bwa Congo, abategetsi b’iki gihugu bavuze amagambo avanze n’ibitutsi bitagira ingano, kugera n’ubwo berura ko bashaka kuva mu muryango wa EAC bataramaramo kabiri.

 

Mu byagaragaje imibare micye ya Dipolomasi ya RD Congo harimo kandi gukorana na Leta y’u Burundi yatomboye akaryo ko gushitura akamanyu ku mabuye y’agaciro.

 

Amakuru avuga ko hari akangononwa hagati y’ibihugu byombi kuko abasirikare b’u Burundi bari mu mirwano nta musaruro batanga, ngo nta tandukaniro na FARDC, Wazalendo na FDLR kuko iyo bakubiswe, bose barushanwa guhunga.

 

Hari kandi ukwivuguruza kw’abayobozi ba Congo kuko usanga ibyasinywe na Perezida wa Repubulika hari abandi bayobozi baca ku ruhande bakabivuguruza.

 

Nk’amasezerano ya Luanda na Nairobi, ibyo Perezida Tshisekedi atangaje bivuguruzwa na Muyaya cya Lutundula n’abandi, ubonye uruvugiro wese abisobanura uko ashatse atitaye ku byashyizweho umukono n’abakuru b’Ibihugu.

 

Guverinoma ya RDC ishinjwa ko imyanzuro y’inama ya Luanda yahaye agaciro ingingo zimwe, izindi ikazirengagiza nkana.

 

Imyanzuro ya Luanda irimo ibijyanye n’impunzi z’abanye-Congo, imikoranire ya FARDC na FDLR, imvugo z’urwango n’ibindi Congo yasabwe kubahiriza.

 

Kugeza ubu RD Congo yahejeje inguni yo kugereka k’u Rwanda ibibazo byayo byose kugera n’aho Tshisekedi yerura ko azarasa ku manywa y’ihangu i Kigali, agakurak’ubutegetsi Perezida Paul Kagame.

Nkurikirana ibiganiro Bicukumbuye hano 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *