Manirareba Herman Wifuza Gusubiza U Rwanda Kungoma Ya cyami yabuze abamusinyira 600

Manirareba Herman Wifuza Gusubiza U Rwanda Kungoma Ya cyami yabuze abamusinyira 600

 

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, nibwo Komisiyo y’Amatora yakiriye Manirareba Herman, ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

 

 

Manirareba yazanye ibyangombwa byose bisaba kuba umukandida, ariko nta rutonde rw’abantu 600 bamusinyiye mu turere twose nk’uko bisabwa n’amategeko.

 

Manirareba yabwiye Komisiyo y’igihugu y’Amatora ko atararangiza gusinyisha impapuro, ariko ko Namara kubona imikono yose ikenewe uko ari 600 azazishyikiriza Komisiyo y’Amatora.

 

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Oda Gasinzigwa, yavuze ko Komisiyo yakiriye ibyangombwa Manirareba yatanze, kandi ko amategeko amwemerera kuzazana ibyo abura mu gihe kigenwa n’itegeko.

 

Manirareba Herman, yavuze ko bitamworoheye kubona imikono y’abantu 600, ari na yo mpamvu yabaye ashyikirije Komisiyo y’Amatora bimwe mu byangombwa yabonye, imikono agakomeza kuyishakisha na yo akazayizana nimara kuboneka.

 

 

Yagize ati “Ntibyoroshye gushaka imikono y’abantu 600. Aho twagiye tugera twahuye n’imbogamizi zishyingiye ku kuba Abanyarwanda batazi neza ibyerekeye amatora. Ubundi amatora ni ay’Abanyarwanda, buri wese aba akwiye kwisangamo. Ariko hari aho ugera ushaka ko bagusinyira, kubera impamvu ntazi bakakwangira”.

 

Yunzemo ati “Hari n’abavuga ngo baguhaye amafaranga, banza utugurire tubone kugusinyira, … mu bihe nk’ibi by’amatora imbogamizi ziba ari nyinshi”.

 

Manirareba avuga ko kugeza ubu amaze kubona imikono y’abantu barenga gato 300, akaba yizera ko mu gihe kitarenze iminsi ine azaba yamaze kubona isigaye akuzuza ibyangombwa.

 

 

Herman Manirareba yabajijwe niba kuba yarabuze abantu bamusinyira, atari ikimenyetso cy’uko umwanya ashaka kwiyamamariza wa Perezida wa Repubulika atawukwiriye.

 

Yavuze ko kuvuga ko yabuze abantu 600 bamusinyira byaba ari ukubeshya, kuko ubu amaze kurenza abantu 300.

 

Manirareba Herman wigeze kwandikira Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda asaba ko Perezida Paul Kagame yagirwa umwami, yatanze kandidatire ye asaba kuba Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka

 

Nyuma yo gutanga kandidatire ye yavuze ko naramuka atowe agifite intego yo kugarura ubwami mu Rwanda, Repubulika igasubira iyo yavuye.

Yagize ati: “Ntabwo nazibukiriye kuko igitekerezo kingana kuriya nta muntu ugita, yakoze ’conception’, cyamuvunnye, nta muntu upfa kugita pe! Nakomeje kugikomeza ku mutima, rero ubu wenda navuga ko ari indi ’version’ nzanye. Ndamutse ntowe nahita nshyira mu bikorwa icyo gitekerezo, ngahita mpindura itegekonshinga rya Repubulika u Rwanda rugasubira mu bwami Repubulika ikagenda, igasubira mu burayi iyo yaturutse”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *