Mpayimana Philippe Agiye kongera kwiyamamaza kumwa w’umukuru w’igihugu nyuma yo gutsindwa muri 2017

Mpayimana Philippe watangaje ko ashaka kongera kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakomoje ku bavuga ko mu Rwanda nta Demokarasi ihaba ashimangira ababivuga bakwiye kumenya ko muri Demokarasi buri gihugu gishobora kugira umwihariko wacyo.

 

Byari mu kiganiro cyihariye uyu wigeze kwiyamamaza kuri uyu mwanya yagiranye na Bwiza TV aho yavuze ngo “Uburyo tubikora mu Rwanda niyo Demokarasi yo mu Rwanda. Ntabwo dushobora kubikora kimwe n’abo muri Amerika ariko twese tuvuga ko dufite Demokarasi.” Yasubizaga ikibazo kimubaza icyo avuga ku miryango mpuzamahanga ikunda kumvikana ivuga ko mu Rwanda nta Demokarasi ihaba.

 

Ahereye ku gisobanuro cy’ijambo Demokarasi (Ubutegetsi bw’abaturage, bukorera abaturage kandi bushyirwaho n’abaturage), Mpayimana yagize ati “Ubwo umuntu rero wo mu kindi gihugu aje akavuga ati Demokarasi y’iwanyu ntabwo ari Demokarasi yakwerekana ibyo bintu bitatu niba atari byo.”

 

 

 

Agaruka ku kuba bamwe mu banyarwanda basigaye bita amatora ubukwe, Mpayimana yagaragaje ko kuri we iyo mvugo ntakintu kinini imubwiye, ati “Ibyicaro bazaduha nibyo tuz

akira.”

Mu matora ya 2017 nabwo Mpayimana yari yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika aho yagize amajwi 0.73%.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *