Mu Rwanda Habaye «KUDETA»y’abiru b’abazungu

Yuhi V Musinga yahavwe amasaha 24.

Hari abanyamahanga bacibwa mu Rwanda bagahabwa amasahama kumy abiri n’ane ngo babe bah ambiriye, Na Musinga ni ko byamuge-nde keye ubwo yavanwaga ku ngoma agacirirwa i Kamembe.

I kibazo cyo kumukuraho cyari kimaze iminsi cyigwa na Letambirigi ifatanyije na Guverineri Jenerali Tilkens (Tirikensi) wa Kongombirigi na Rwanda-Urundi na Voisin (Vuwaze) wari Vise Guverineri waRwan da-Urundi na Musenyeri Classe (Karasi) watege kaga Vikariy ati y’uRwanda. lcyemezo cyo kumuny aga cyafash we kuri 11 Ugushyingo 1931ku isabu kuru y’u Bubiligi.

Bwarakeye tariki ya 12 Uqushyingo Vise Guverineri Voisin ajya iNyanza amenyesha Musinga ko avanywe ku bwami agasimburwa n’umu-hungu we Rudahigwa. Yamuhaye amasaha makumyabi ri n’ane ngo abeyaran gi je kwitegura kujya i Kamembe aho bari bamuciriye.

Ibirori byo kwimi ka Rudahigwa byizihijwe ku itari ki ya 16 Ugu-shyingo 1931. Vise Guverineri aramubwi ra ati «Turakwimitse, izinaryawe ry’ubwami uri Mutara».(Inyagwa rya Musinga rivugwa na de Lacgerp. 532 n’bi kuri ki ra).Ba Guverineri na Musenyerini abiru bate ?

lcyatumye bariya ba Guverineri na Musenyeri Classe mbita abiru nini uko n’ubundi mu bwi ru hari hateganyijwe ko umwami uzasimburaYuhi V yagombaga kwitwa Mutara. (Kagame 1972: 209).

Tubi future kube ra ko hari abajya qusura Ikigo cy’l gihugu gikoraubushakashatsi mu by ‘ubuhanga (INRS) i Butare bagera mu bubi kobw’ ibi ran ga imibe reho ya kera (Musée), ntibasobanu kirwe n’ukuntu hariibisigazwa byaturu tse mu mva y’umwami wi twaga Cyilima Il Rujugi rakandi yaratanze nko mu 1665.
Twigeze kubona ko kera hari uburyo bwo kwita ku mugogo ukama-ra igihe utarashengu ka. Cyilima || Rujugira we y agombaga guhambwaburundu n’umwami witwa Mutara. Ubwo byarebaga Mutara |1 Rwoge raariko atanga atabi koze kuko yakenyutse. Bitege reza rero ko hima undiMutara wo kumuhamba burundu.

Kubona yarahambwe icyo gihe cya vuba by ashimishije abiga arnate.ka y’u Rwanda. lbisigaz wa byari kumwe n’umugogo we byere kanyeby inshi bya kiriya gihe cyo mu 1665. Nk’urugero, banmenye koamasaro n’indi mitako bya kore rwaga i Burayi cyangwa mu Buhindi bikagera ino biturutse mu Nyanja y’Abahindi, lyo mva ba gacukumbuzibayitaburuye mu 1969 hamwe n’iya Nyirayuhi Kanjogera wari warapfuye mu 1933.

Tugarutse kuri ibyo by’abiru b’Abazungu, umuntu ya ke ka ko baríbazi iby’ubwiru bw’u Rwanda kuko batafudi tse bami ka Rudahigwabakamwi ta Mutara. lbyo ari byo byose bakoze «KUDETA Y’I NYA-NZA» nk’uko Musinga na we yari yarimye ba nyirarume bakoze «KU-DE TA YO KU RUCUNSHU».

I kurwaho rye ariko nta midugararo ryazanye mu Rwanda ndetseahari niyo hakoreshwa «Kamarampaka» yo kumurekeraho cyan gwakumusimbura, ubanza Abanyarwanda benshi bari kumwanga. Uko kubaatarakundwaga cyane mu gihugu atege ka byaturutse he?

A. lbyacikiye ku Rucunshu byaramukurikiranye.

Mu ma kimbirane yo ku Rucunshu hishwe bene Rwabugiri barenzebarindwi n’imbaga y’abantu benshi. Rubanda rwahise rubona ubugomebwa ny ina wa Musinga na ba nyirarume kuko na nyuma yaho batigezebunamu ra icumu.

Rutarindwa amaze gutanga abari bamushyigi kiye barivumbaga-tanyije. Ab’inkwakuzi ni Muhigirwa wa Rwabugiri watwaraga Nyaruguru.Yimi tse umuhungu we Muhunguyisoni aza gutsindwa ariyahura. UwitwaSebakara na we yagan dishije u Bugoyi aza kuganzwa n’Inkemba za Rwi-de ge mbya rwa Cyigenza.

Kabare amaze gupfa mu 1911, imyivumbagatan yo ikaze yabayemu majya rugu ru y’u Rwan da. Uwo byakomotseho ni umugabo wiyi taga

Ndungu tse ariko izina rye ry’ukuri rikaba Birasisen ge, Y ari yumv iseimpuha ko umwe mu bagore ba Rwabugiri wi twaga Musere kande yabavaraby aranye na Rutarin dwa umuhungu witwa Ndungqutse niko kwihaiyo zina. Yashakaga kwe re kana ko ari we wagombaga kwima ingomakuko ngo Musinga yari yarayihuguje, nyarmara ngo Ndungutse yaba yara-rutaga ubukuru Rutarin dwa yitaga se. Nuko….Ndungutse ashyirahoabiru be, bamuremera ingoma yiyita umwami w’u Rwanda» (Bikuwe mulgazeti y’uburezi No 9 Avril-Juin 1984, p. 57).

Yashyigikiwe n’abandi bagabo babiri bari barigometse. Abo ni Ru-kara rwa Bishingwe watwaraga Abarashi bo mu Murera na Basebya baNyirantwari wari utuye ku kirwa cya Rutangira mu Rugezi akagira inga-bo z’ Abatwa zitwa lbi jabura,

Ubwo Ndungutse yashoboye kwi garurira u Murera, u Bukonya, iKibari, u Buberuka n’igice cy’u Bumbogo, izo mpugu zikemera ko ari wemwami Wu Rwanda. Abo bose Musinga yashoboye kubatsinda afashijwen’a basi rikari b’Abadage. Rukara na Basebya babishe mu 1912. lbyaNdungutse byo abanyamate ka babi bara kwinshi. Bamwe bavuga ko yaguye mu itsimbaniro, abandi bakavuga ko y ahunze.

N’ubwo abo bagabo batsinzwe, ingabo zabo n tizare tse kwangaMusinga. We na nyina bakomeje kugira abanzi mu Banyarwan da kuberaibi bi bakoze.

B. Musinga yazize kutumvikanan’abapadiri.

Mu 1931,abapadiri bari bamaze imyaka mirongo itatu n’umwemu Rwanda ariko nta bwo Musinga yari yarigeze yumva icyo baje gu ko-ra, Yarin ze acibwa akibanga ababazwa n’uko Aban ya rwan da benshi baribamaze kubayoboka, cyane cyane aho Ababirigi baziye ku ko bari biganjemo Abanyagaturi ka. Abadage bo bari Abaluteri kandi bari bake muRwanda.

Yatanze MOBUTU kwanga amazina y’amakristu.
Abantu bakunda gutaramira kuri uko kutumvikana kwa Musingamu 1900 akabe me re ra ibibanza i Save n’i Zazan’Abapadi ri. Ba kizayanenye ko babatiza Abanyarwanda biramu babaza cyane. Yumvaga hari abiswe Petero, Heneriko, Barutoromay o, «Bunvwabwanturo»… ati «Abazunqu ni abagome koko, buriya barashaka kwitaAbany arwanda amazina mashya, ngo BANJIJISHEno kuzamenya ingabo zanjye»

We yari amenyereye izina rya kabiri ry’igihe cyo gusubizaho mumandwa ariko iryo zina riba ibanga. Yifuzaga ko n’abaki risi tu bagenzabatyo ariko ntibamuj jishe. Ubanza ari na yo mparnvu Abazungu babayemu Rwanda ku ngoma ye na bo barabahimbaga arnazin a y’i kinyarwandacyangwa igiswayire bitaba ibyo bakayahin dura ugakeka ko ari ikinyarwanda, Ingero ni nyinshi: Ba Rezida b’Abadage uko bakurikiranyebabise Kanayoge (Dogi teri Rishari Kandt), Bwana Lazima (LiyetonaGudowius, Tembasi (Kapiteni Wingtens). Muri ba Adiminisitarateríbabaye i Nyanza hari uwo bi taga Sebiziga (Defawe ), Bwanakveri (Lan-naerts), Kabutura (Sandrart). Mu bapadiri twavuga Rugigana (Loupias)wishwen’abayobo ke ba Rukara rwa Bishingwe.

Yakoze Padiri mu bwanwa.

Abapadiri bamaze kumenyera, Musinga ngo yagize amatsiko yokumva ibyo bigisha, ajya mu misa asanga Karasi wari ukiri Padiri icyogihe yigisha ihame ry’izukary’a bapfuye.

Misa ihumuje aragenda amucugusa ubwanwa ati «kino kigabo siikinyampuha ye! Uwazutse ukamubon a ni nde?»

lby’uko yacugushije Padiri ubwanwa byanaririmbwaga mu ndirimbobamuhimbiye aciriwe i Kamembe. lyo ndirimbo irere kana ko yari afiteabayobo ke mu Rwanda n’ubwo bari bake bwose. Abo babon aga ko yare-nganye. lyo ndirimbo itangira itya:

«Rugwiza kurinda jyewe ndaciweJyewe ndaciwe ntagira igicumuroNaciriwe ishyanga inyuma y’ishyambaInyuma y’ishyamba kandi nari imfuraNciriwe ishyanga aho batanywa amaziAho batanywa amazi ntibanywe itabiSinatu tse Uwera sinatutse lgituku

URE TSE PADIRI NAKOZE MU BWANWA…).
Musinga yakundaga gutebya ku byere keye urupfu n’izukary’abantu:
Uwi twa Gasore ka Runanira yamu bwiye ko umukecuru we yapfu-ye bakamuh amba mu rugo bubatse bakaru komeza cyane. Musingaati «mu gorwan’ubusa, ubwo ari umupfu ruzamusenyukira hejuru.(K.M. Werurwe 1954).

Haba akazakora ku mnuntu.

 

Mu ma dini yari mu Rwan da, Musinga yangaga cyane iry’Abany aga-turika kuko yumvaga ko bay oboka Papa ubwo rero akaba ari nkumwamiwabo, we ntibamweme re. Kube ra ko Abanyagaturika bari batangiyegu kwira i Nyanza, yemereye Pasitori Meunier bitaga Munnyeri kuzakwigisha idini rye i Nyanza. UwO mupasitori yari Umu diven tisi ti. Ni wewashinze Gitwe mu 1919. Umwami yatege kaga abantu bose kuza ku-mva inyigisho ze na we akazizamo. Nta gite ke rezo yari afite cyo kuza-hindu ka cyangwa se ngo atege ke abandi gu kurikiza iryo dini. Yashakagaqusa kwe re kana ku mugaragaro ko yanga idini ry’Abany agaturika.

Umukino w’intore wahiriye Abapadiri.

iNyanza muAbadage bari barash in ze Ishuri y ‘a bana b’a batware1907. Abigaga muri iryo shuri babaga bari no mu matorero bakitorezaaho ngaho. lcyo gihe Musinga yatotezaga Abanyagatu rika, ryatege kwagana Adiminisi tarateri wi Nyanza, Musenyeri Karasi wayoboraga Vikariya-ti y’u Rwanda quhera mu 1922 yamusabyemo umwanya w’ubwarimuawu sabira Tadeyo Gishoma wari warize mu Bafaratiri. Adiminisi tarateriyareme ye, Gishoma amaze kuhage ra anyonya abanyeshuri bamwe akabi-qisha iby ‘idini rwihish wa. Bazaga nijoro ba kamusanga kwa Rwabu togo.

Pasitoro Munnyeri ni we waje gutuma abo bigishwa bigishaga baga-ragara, Yazaga buri wa kane nyuma ya saa sita kuko ari ho Abanyeshuribatigaga. Bagate ge kwa bose kujya kumwumva kimwe n’abandi bantu bo-se, utabi koze umwami a kamwi kubi ti ra ubwe.

Inyigisho z’uwo mupasitori zarengaga amasaha abiri zigera ubwo zi-rambira iyo mbaga y’abasore. Kugira ngo bamwe re ke ko batamushaka,batereye hejuru icyarimwe ngo ni Abanyaga tu rika. Byari nk’urugomontibari bakome je. Basaga nk’a bakora imy iga ragambyo. Bakaza ibwami

bagapfu kama mu rugo imbere y’inzu nkuru, bagasenga, bakaririmbakandi ubwo na none bakabigira arinko guse ka iby’iryo dini.

Musinga yararakaye agize ngo aravuga noneh o bazengurukaurugo ba-ririmba indirimbo ya ngwino Roho Mutagatifu. Baramu se kaga ngo «aravu-ga se adutware iki ko Abazungu baturengera?» lzontore zose zasu kumwa-ga na ba bigishwa babigiriwemo inama na Rwabutogo na Gishoma.

Umwami n’abagaragu bakuze byabateye ubwoba kuko izo ntorezari ziren ze amagana kandi bose bakomoka mu miryango ikomeye.Ibyatangiye ari ibi kino byatumye habone ka abi gishwa ishy ano ryose mu-ri iryo shuri n’izindi ntore zitorezaga ku batware zumvise ibyabe reye iNyanza zitangira guhindu ka, ubwo hari mu 1925. (Kagame 1975).

Gu hera icyo gihe Abanyarwanda ntibongeye gutinya kuyobokaubukirisi tu no kubugaragaza. Aban tu benshi ntibari bacyemera ibite kere-zo bya Musinga byo kwanga abapadiri. Ni yo mpamvu nigeze kuvuga nti«na» Kamarampaka» ubanza itari kumusubiza ku ngoma».

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *