Ngabo Abakandida Batanze Kandidatire Kumwanya W’umukuru W’igihugu (Amafoto )

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko yakiriye abantu icyenda batanze ibyangombwa basaba kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

 

Ibi Komisiyo y’Amatora yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, nyuma yo gusoza igikorwa cyo kwakira ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida mu matora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika.

 

 

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Oda Gasinzigwa, yavuze ko bakiriye abashaka kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika babiri batanzwe n’imitwe ya politiki, ari bo Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza, watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda.

 

Komisiyo y’Amatora kandi ivuga ko yakiriye barindwi bifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida, ari bo Herman Manirareba, Innocent Hakizimana, Barafinda Sekikubo Fred, Thomas Habimana, Diane Shima Rwigara, Phillipe Mpayimana ndetse na Jean Mbanda.

 

Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi
Dr. Frank Habineza, watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda.
Umukandida wigenga Herman Manirareban

Umukandida wigenga Innocent Hakizimana

Umukandida wigenga Barafinda Sekikubo Fred
Thomas Habimana
Diane Shima Rwigara
Umukandida wigenga Phillipe Mpayimana
Jean Mbanda

 

REBA iyi video

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *