Nyanza Umusaza w’imyaka 72 Yasanzwe Mumukingo yaphuye

Umusaza witwa Sesonga Hesron w’imyaka 74 y’amavuko wo mu karere ka nyanza, wibanaga mu nzu, yasanzwe mu mukingo yapfuye.

 

Uyu Sesonga yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyamagana mu Kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi.

Umurambo Wa nyakwigendera wagaragaye mu Mudugudu wa Gashyenze, Akagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi.

 

ubwo umwarimukazi wigishaga mu mashuri abanza yagenda yabonye nyakwigendera aryamye acuramye mu mukingo ufite uburebure bwa metero ebyiri.

 

Mwarimukazi yahise atabaza umukwe wa nyakwigendera. Araza bamukuramo basanga yakomeretse mu gahanga nyuma yo kumukuramo yahise apfa bagishaka uko bamutwara kwa muganga.

 

 

Abaturage mumakuru batanze bavuga ko batazi aho Sesonga yaravuye kuko Umudugudu atuyemo Atari wo yaguyemo.

 

Hari amakuru ko avuga ko bitewe n’imitere yahoo yaguye bigaragara ko yaguye arimo amanuka kuko aho yanyuraga hari amabuye mato menshi mu kayira yanyuragamo kandi iruhande hari umukoki munini unyurwamo n’amazi ava aho bacukuye amabuye yagaciro.

 

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza naho umurambo ujyanwa ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

 

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ariko ntibyadushobokeye.

 

Source :umunsi.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *