Nyuma yo kwica Umwana wabo wamezi Abiri Batawe muri Yombi

Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga mu Kagari ka Kibenga haravugwa inkuru y’ababyeyi bishe umwana wabo w’amezi abiri none bari mu mazi abira. Baratandukiriye barenga ku ishingano bagakwiye gukora zo kurera ahubwo bikaba biri kuvugwa ko bihekuye .

Biravugwa ko bajugunye umwana wabo mu bwiherero mu rwego rwo kuzibanganya ibimenyetso.

aba babyeyi-gito batawe muri yombi kujyirango inzego zibishinzwe zikomeze zikore iperereza kuri uru rupfu rw;umwana w’inzira karengane.

 

Abantu bamwe bavuganye n’umunyamakuru wari hafi aho; batangaje ko mu gihe gito gishize, umugabo witwa Ngendahimana yarwanye n’umugore we biturutse ku makimbirane yo mu muryango wabo, hanyuma umujinya utera umugore bituma ajugunyira umugabo we umwana wabo w’amezi abiri undi ntiyamusama umwana yikubita hasi arapfa.

 

Abaturage bakomeza bavuga ko ayo makuru yaje kumenyekana ubwo umugore yazaga mu itsinda adafite umwana kandi yari amaze amezi abiri abyaye bagenzi be bamubaza aho yamusize.

 

Nyamugore mu gusubiza bagenzi be; yavuze ko ko umwana yapfuye ndetse ko we n’umugabo we bamujugunye mu bwiherero buri hafi y’aho batuye.

Undi muturage yabwiye itangazamakuru ati: “Yaje mu itsinda adafite umwana we tumubajije atubwira ko yapfuye bidutera urujijo dukomeza kumubaza twanamushyikirije ubuyobozi nyuma arabyemera kandi adaciye inyuma cyangwa ku ruhande”.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga witwa Jean Baptiste Dusengimana nawe yemeza ayo makuru, akavuga ko byamenyekanye ari uko umugore aje mu itsinda bamubaza aho umwana we ari agasubiza ko yariwe n’igisimba.

 

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wo mu mu Kagari ka Kibenga asaba buri wese kwirinda amakimbirane ndetse n’aho agaragaye abayafite bakagana ubuyobozi kugira ngo bagirwe inama zo kongera kubaka umubano mwiza ntibabe nk’aba babyeyi(gito) bishe umwana wabo w’amezi abiri none bakaba bari mu mazi abira.

 

Abakekwaho (umugabo n’umugore) ubwo bwicanyi (Bishe umwana wabo w’amezi) barafashwe, ubu bari kuri Station ya RIB mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo n’ubwo igihe inzego zajyaga gufata umugabo w’uwo mugore yazibonye agahita yiruka agana mu Kiyaga cya Muhazi ngo yiyahure ariko afatwa ataragwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *