Papa Francis Yabwiye Nabi Cyane Abamubazaga Niba Abagabo Babatinganyi Bahabwa uburenganzira bwo Kwinjira mugipadiri

 

Byatangajwe ko Papa Francis yakoresheje imvugo isebanya cyane, ishobora kugira ingaruka ikomeye ku buryo imyifatire ye ku batinganyi ibonwamo.

Ubwo yabazwaga mu nama y’Abasenyeri bo mu Butaliyani niba abagabo b’abatinganyi ubu bakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, igihe cyose biyemeje ko batazashaka, Papa Francis yavuze ko badakwiye kwemererwa.

Byemezwa ko yakomeje avuga mu rurimi rw’Igitaliyani ko, muri Kiliziya, hasanzwe hari umwuka mwinshi cyane wa frociaggine, ijambo ry’Igitaliyani rifite igisobanuro cy’igitutsi nyandagazi.

Nubwo ari inama yabereye mu muhezo, amagambo yatangajwe ko Papa yayivugiyemo yageze bwa mbere ku rubuga rw’inkuru z’icukumbura rwo mu Butaliyani, rwitwa Dagospia.

Kuva ubwo, ibindi biro ntaramakuru byo mu Butaliyani byemeje ayo magambo ya Papa, bishingiye ku makuru byahawe n’abantu benshi.

Habayeho kugwa mu kantu kubera ayo magambo yatangajwe ko Papa yavugiye muri iyi nama yo mu muhezo, by’umwihariko kubera ko akenshi mu ruhame yagiye avuga mu buryo burimo kubaha abatinganyi.

Ubwo yabazwaga ku batinganyi, amaze igihe gito abaye Papa, yagarutsweho cyane mu mitwe y’inkuru ku isi ubwo yasubizaga ati: “Ndi nde wo guca urubanza?”

Aherutse guteza guhangayika mu banyagatolika bakomeye kuri gakondo y’iri dini, ubwo yavugaga ko abapadiri bashobora guha umugisha abakundana b’igitsina kimwe (abatinganyi) mu bihe bimwe na bimwe (aho bishobotse), ndetse yagiye avuga kenshi ko abatinganyi bahawe ikaze muri Kiliziya.

Bamwe bari batangiye kwiyumvamo ko yatangiye gushinga umusingi wo gutuma amaherezo abagabo b’abatinganyi bazemererwa kuba abapadiri, igihe cyose baba biyemeje kutazashaka nkuko bimeze no ku bandi bapadiri.

Ibyo ntiyabinenze gusa muri iyo nama akoresheje amagambo asobanutse, ahubwo ibiro ntaramakuru bimwe byanatangaje ko yakoresheje imvugo isebanya inshuro irenze imwe.

Abashyigikiye uyu Papa uvuga ururimi rw’Icyespanyole bavuga ko rimwe na rimwe akora amakosa mu Gitaliyani cyo mu buzima busanzwe (kitari icyo ku rwego rwo hejuru), ndetse bumvikanisha ko atasobanukiwe ikigero cyo guhungabana ashobora kuba yateje, nubwo yakuriye rwose mu rugo ruvuga Igitaliyani rwo muri Argentine.

Uko biri kose, ibitangazamakuru bimwe byatangaje ko Papa yanavuze ko abatinganyi bakwiye kwirukanwa mu mashuri yigisha abashobora kuzaba abapadiri (azwi nk’amaseminari), bagira icyo bakora ku ho berekeza (bagana) hajyanye n’igitsina cyangwa batagira icyo babikoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *