Paul Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Mugihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza umwanya wa Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.

 

Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

 

Perezida Kagame yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars.

 

Perezida Kagame yatowe na FPR-Inkotanyi ku itariki ya 09 Werurwe 2024, nk’umukandida uzahagararira uwo mutwe wa politiki mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024, akaba yaragize amajwi 99,1% mu batoye bose uko bari 1953.

 

Nyuma yaho indi mitwe ya politiki itandukanye irimo PSD, PL, PDI, PPC, PSP, PSR na UDPR, na yo yagaragaje ko ishyigikiye Perezida Kagame, ikaba yaramutanzeho umukandida mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.

 

Perezida Kagame yayoboye Manda ya mbere kuva muri 2003-2010, ubwo yari amaze gutorwa mu matora rusange yabaye muri 2003, nyuma yaho aza kongera gutorerwa Manda ya kabiri kuva muri 2010-2017.

 

Muri 2015 (habura imyaka 2 ngo Manda ya kabiri irangire), Abanyarwanda benshi bifuje ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora, basaba ko Itegeko Nshinga ribanza kuvugururwa kugira ngo ribimwemerere.

 

Itegeko Nshinga ryaje kuvugururwa, Perezida Kagame ahatana muri 2017 n’abakandinda babiri, ari bo Frank Habineza wo mu Ishyaka riharanira kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), hamwe na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga.

 

Perezida Kagame yaje gutsindira kuba Umukuru w’Igihugu muri Manda ya 2017-2024, nyuma yo kubona amajwi 6,675,472 (ahwanye na 98,79%), mu gihe abo bari bahatanye, Mpayimana yabonye amajwi 49,031(ahwanye na 0.73%), mu gihe Frank Habineza wa DGPR we yagize amajwi 32,701(ahwanye na 0,48%).

 

Kuri iyi nshuro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yatangaje ko hari abakandida bigenga umunani, bagaragaje ko bashaka kwiyamamariza uyu mwanya wokuyobora u Rwanda.

 

Imibare igaragaza ko Miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana atanu (9.500.000) bafite imyaka 18 kuzamura bari kuri Lisiti y’itora. Kandi hafi 90% bamaze kwikosokoza kuri Lisiti y’Itora bitegura kuzagira uruhare muri aya matora Abanyarwanda bafata nk’ubukwe.

 

Amatora agiye kuba ku nshuro ya Kane kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa. Imibare igaragaza ko amatora azakorerwa kuri site z’itora 2,441 zifite ibyumba by’itora 17,400 mu gihugu hose.

 

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yagaragaje ko bishimiye kuba hari urubyiruko rugera kuri Miliyoni 2 rugiye gutora ku nshuro ya mbere.

 

Ati “Ni ibintu byiza kandi dukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa by’amatora, biyongera ku rundi kuko muzi ko mu Rwanda umubare munini dufite ari urubyiruko.”

 

 

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Gasinzigwa yavuze ko igihugu gifite urubyiruko kiba gifite ubuzima, bityo bishimishije kubona umubare wabo wariyongereye, bakaba bazagira uruhare muri aya matora agiye kuba ku nshuro ya kane.

 

Yabwiye urubyiruko kugira uruhare mu matora, kandi ntibirangirire mu gutora gusa, kuko bashobora no kwiyamamaza. Ati “Icyo twabakangurira rero ni uko batumva ko ibikorwa by’amatora ari iby’abantu bakuze gusa, ahubwo ari ibyabo kuko igihugu ari icyabo, uyu munsi n’ejo bundi.”

 

 

Yavuze ko bafite icyizere ku rubyiruko bashingiye ku kuba bari mu mirimo myinshi muri iki gihe, kandi bakora neza. Ati ‘Turifuza y’uko rero bakomeza gutora no gutorwa, kuko ntabwo bajya mu gutora gusa n’abifuza gutorwa muri ibyo biciro bitandukanye, baba babifitiye uburenganzira.”

 

Mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu 2017, hatoye abaturage Miliyoni 6,897,76.

Mu matora y’Abadepite yabaye mu 2018, hatoye abaturage Miliyoni 7, 172, 612. Mu matora y’abayobozi b’inzego zibanze mu 2021, hatoye abaturage Miliyoni 8,130,46. Ni mu gihe abazatora kuri iyi nshuro biteganyijwe ko ari Miliyoni 9,500,000.

 

 

Ufashe imibare y’abazatora muri uyu mwaka ugakuramo abatoye mu 2018 (9,500,000- 7,172,612) ubona ko mu mibare habayeho ubwiyongere bw’abarenga Miliyoni 2 ari nabo bashya bazatora birangana na Miliyoni 2,327,388.

 

Ukoze isesengura mu mibare, bigaragaza ko buri mwaka umubare w’abatora wiyongeraho abari hagati y’ibihimbu 200 n’ibihumbi 500. Akenshi ni urubyiruko baba bagejeje imyaka yo gutora.

 

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite barenga ibihumbi 53 bavuye ku bihumbi 20 bariho mu matora aheruka yo mu 2017.

 

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023 ryatambutse kuri Televiziyo Rwanda saa mbili z’ijoro, ku wa 31 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yinjiza Abanyarwanda mu 2024, yavuzemo ko uyu mwaka udasanzwe ku rubyiruko, abasaba kuzagena ahazaza h’Igihugu binyuze mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

 

 

Ati “Ni umwaka w’ingenzi ku gihugu cyacu. Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu

kugena ahazaza h’igihugu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *