Sobanukirwa Uko u Rwanda rwajwemo

 

Muri Afurika y’i Bu rasirazuba, u Rwanda ni cyo gihugu Abazungu,Abarabu n’Abahindi bagezemo nyuma. Mu kinyejana cya cumin’icyendaAbarabu bagarukiraga mu Bujinja, mu Bushubi n’i Karagwe bakoherezaibicuruzwa byabo mu Rwanda bifashishije Abirabura b’izo mpugu.Bagemuraga imyenda, imiringa, amasaro… bakazashyira ababatumyeimpu n’amahembe y’inzovu. Abo Barabu bari barumvise ko u Rwandarufite ingabo z’inkotanyi cyane bagatinya kuzahasiga amagara yabo.

Nyuma n’abazungu baje muri ibyo bihugu ariko ntibambuke.Mu 1861 ni bwo umuzungu witwa Speke yageze i Karagwe kwa Ruma-nyika, umwami waho asobanuza uko u Rwanda ruteye. Yakurikiwen’Umwongereza witwa Stanley mu 1875. We yambutse Akagera, ara-ra ku kirwa cy’Ihema bukeye ashaka kwam bu ka ngo aze mu Rwanda,abaturiye ako karere bamwakiriza imyambi akubanura ubwato asubira iKaragwe. (de Lacger :349-350).

Hagati aho arikon’ubwo Abanyarwanda bakomezaga gutera amaha-nga, Kigeri IV Rwabugiri agaba ibitero ku ljwi, mu Buhunde, mu Nkole,mu Bunyabu ngo n’ahandi, Abazungu na bo bitegu raga kwigabiza ibihuguby’Afurika. Inama yo kwigabagaban ya ibyo bihugu yabereye i Beririnimu Budage hagati ya 1884 na 1885. Leta ya Kongo ubwo na yo yare-mwe mu 1885 n’umwami Lewoporidi II wAbabirigi ayigira imbata ye,ibumbatan ya ibihugu byinshi bitanaziranye. Muri ibyo bihugu u Bunyabungo n’u Buhunde Rwabugiri yashakaga kwigarurira byabagarwamo,

ntamenye ko arimo gutera ibihugu byenzwe n’Umuzungu. Nyuma y’ina-ma yʻi Beririni, u Rwanda n’u Burundi byashy izwe muri Afurika ndagey’uburasirazuba yaremwe mu 1890.
Rwabugiri yifuje guhaka Abazungu

Mu Rwanda bageze aho bamenya ko Abazungu basesekaye mu bi-hugu byo hakurya y’Akagera, Rwabugiri atuma kuri Gashushuru Umwa-mi w’u Bujinja ati “uzabanyoh erereze mbaha ke barmbohere imyenda”Abazungu barasubiza bati ” tuzashy ira tuze !”.
Ntibyatinze mu 1894 Umudage witwa Graf Von Goëtsen (Gotse-ni) wari Mburamatare (Guverineri Jenerari) w’Afurika Ndage y’Ubura-sirazuba aza mu Rwanda abonanira na Rwabugiri mu Tugo rwe rw’iKageyo ka Kingogo. Yaje aherekejwe n’abandi Badage babiri n’abasirika-re b’Abirabu ra 620.

Mu biganiro bavuga ko yasu huje Rwabugiri akamuha umukono akamucugusa byo kwerekana urugwiro mu muco wa Kizungu, undi ati”kino kigabo cyasuzugu ra ye ! Uratinyu ka ukantigisa wa kinyamaswa wemu gihugu cyanjye ?”.
Gotseni n’abo bari kumwe bakomeje iyo muri Kongo basiga arikobatavuze ko u Rwanda rwabaye igihugu cy’Abadage.Ubuhanuzi bwa Nyirabiyoro bugaragara.

Abanyarwanda babonye abo Bazungu badu tse n’uko basa bibaishyano riguye mu gihugu, bibuka ibyo Umugabe kazi Ny irabiyoro womu Mubari yaba yararaguriye Kigeri l|| Ndabarasa.

Mu gitabo cya Kagame (1972:154 – 156) dusangamo ko Ndabara-sa yashatse kwigarurira u Mubari akajya i Rubona na Nzoga (KominiMurambi) agatumiza uwo mugabekazi n’umuhungu we Biyoro wari u-mwami. Yashakaga kubatega igico ariko mu butumwa abamenyesha koari ukugira ngo babonane bashyikirane. Baremeye baza ukubiri, Nyira-biyoro ageze mu nzira ahura n’ingabo zimuta muri yombi. Umuhunguabimenye ahungira ku mwami Ndagara w’i Karagwe. Kubera ko u Rwa-nda na Karagwe byari bifitanye amasezeran o yo kutazarwana, Ndabarasayatumye kuri Ndagara ko amwoherereza Biyoro atabigira akaba yishe amasezerano y’abase kuruza babo kuko yari kumutera.

Ndagara yagizeubwoba aremera, Biyoro bamusangisha nyina i Rubona bose baricwa uMubari ufatwa utyo.

Muri make Kagame ni cyo avuga kuri uwo mugabe-kazi.

Mu Rwanda henshi usanga bavuga ko Nyirabiyoro yari umuhanuzi bagate kereza n’amagambo yaba yarabwiye Ndabarasa. Kuba na Biyoroyaratanzwe na Ndagara na byo biravugwa.

– Ngo Ndabarasa yamutumyeho ati “Ndagara nyoherereza Biyoro,niba wanze nzagucira mu buro buhinduke urumamfu, nzaguciramu rutoke ruhindu ke ibiriburibu'”.

Nyirabiyoro yari yanze kugira icyo afungura. Umuhungu webamuzanye abona ko ari hahandi bagiye kwicwa yaka icyoanywa. Bamuhaye inzoga ati “‘ ngaye inda ngaye indagano ngayena Ndagara ya Ruhinda wabaye incuti y’umugabo wanjye, aka-twereka imyambi yuzuye ikigega akan tanga atarashe n’umwe.Nta kuntu Ndagara yantanze atandasiye nibura imyambi itatungo andenze imisozi ibiri kuko iwanyu mudasigwa !”.(yagaye inda kuko yemeye ifunguro ry’umugome ugiye kumwica, Ndaga-ra na we yamugaye kuko yabaye umuhemu ntabarwan irire).

Nyuma Nyirabiyoro yaganiriye na Ndabarasa akajya amubaza ibi-bazo by’ibizaza undi akagerageza gusubiza. Uko kuganira kwabo niko bise “gutegana”. Ubwo ni ho Nyirabiyoro yahanuye ibizaza. Amaga-mbo bavuganye atekerezwa kwinshi arikO mu byumvikana neza harimo :Umwaduko w ‘Abazungu

-lbyabaye kuri Rutari ndwa, Musinga na Rudahigwa.

– Ibyadukanye n’abazungu (Imihanda, imodoka….)

– lbyahindutse mu muco w’ikinyarwanda (abana batacyumviraabakuru, abagore babaye ibishegabo, abakobwa babyaraibinyandaro ari benshi….).

– Nyirabiyoro yabazaga Ndabarasa amuhamagara mu rurimirumeze nk’urunyambo ati “Nyarushayija rurungi ?” (Ni nkokumubwira ngo mbe Nyamugabo mwiza?”)

Baraganiriye agira ubwo amubaza ati “mbe Nyarushayijarurungi, umunsi abashyitsi b’impinja zavu tse uwo munsi,batagira amano bazaturu ka mu mpinga ya Mubari bitwaje.

imyuko bitwikiriye ibyibo kandi bakaza badakumirwa uzabi-genza ute ?”
(lbisubizo bya Ndabarasa babivuga kwinshi ku buryo bidahuza).

– Barakomeje Ny irabiyoro aza kumubaza ati “umunsi Rutamubay itsindiriye kuri Gaju ikayitera umugeri igatora iyayobizagenda bite ?”
Ndabarasa ati “Rusine yonke !” Undi ati wimbwira Rusinerw’indushyi ruzagwa kure !”
Ndabarasa ati “Rukara nyirarwo izayivuna iyumva !”

– Nyirabiyoro ati “winkangisha Ru kara rw’inci ke ruzima inkarutazibyarira ! Rukara urwo ruzagenda hasi no hejuru rukaza-gwa igihugu igicuri ?”

Mu gusigura aya magambo bavuga ko ab’imibiri y’impinja ari Abazungubambaye inkweto n’ingofero bitwaje n’imbunda. Nk’uko tuza kubonaibyakurikiye itanga rya Rwabugiri, Rutamu ni Rutarindwa wimanyen’umugabekazi utari nyina (Kanjogera) kandi afite umuhungu (Rusine)ari we Musinga uz agwa kure (muri Kongo) agasimburwa na Rudahigwa(Rukara) utazabyara, uzagendera mu ndege akazanatangira i Burundi.

Aho ubona yahanuye imihanda n’imodoka ni uko yabajije Ndaba-rasa ngo “bizagenda bite umunsi ubwatsi bwo hepfo y’inzira bwifujeubwo haruguru yayo” cyangwa “igihe abagabo bakuruye akabuno munzira bicaye ku ngata”.

Nyirabiyoro yongeye gutegana na Ndabarasa aza kumu baza ati “igi-he abahara bona bazabyara buka bizagenda bite ?” Ndabarasa aramusu-biza ati “zizaba zimira mu ruhongore zigwiza imiryango”. (Mu runya-nkore “abahara bona” ni ukuvuga aba kobwa bose. lgisubizo cya Ndaba-rasa kirumvisha ba bana bita ab’urukundo bagwiza imiryango y’iwabowa ba nyina).

Dutandukiriye gato tukagaruka ku ishusho ry’Abazungu ryahanuwena Nyirabiyoro, ikintu gisetsa ni uko usanga Abanyarwanda babigiraikinegu kandi n’Abazungu bakanegura Abanyafuri ka bo mu nsi ya Sa-hara bita Abirabura cyangwa abantu batuye muri Aziya nk’Abashinwabita Imihondo. Ubundi mu kinyarwanda cy’abakurambere umwiraburani ijambo ritari rizwi. Havugwaga ubwenegihugu; Umunyarwanda,Umushi, Umurundi, Umuhaya…. noneho muri bo hakaba inzobe, inzobe

ifunguye, igikara, umuyumbu, imibiri yombi… Ni yo mpamvu kokokubona abantu bafite umubiri usa n’uw’ Abazungu byateye ubwobaAbanyarwanda bo hambere. Ku byere keye ririya jarmbo ry’umwiraburanizeye ko nta munyarwanda wakwiyita ko kandi ari inzobe.
Umugaragu yakijijwe no kuba inzobe

 

Rwabugiri yazindukanye n’abahigi bajya guhiga, umunyaruhagowe arakererwa asanga bagiye ati “aho kugwa mu muhigo reka nisubirireku kiraro abe ari ho nza kugwa na none ni kimwe. Nuko yirirwa asezeraaraga, ngo bahingu ke Rwabugiri ati “yewe wo kicwa na Karinga we niIki cyatumye unyiriza itabi ? Nibakujyane ndagutanze “Undi ati “nya-gasani ndarengana ! Ejo numvise mugira ngo muzajya guhiga inzobe,nirebye nsanga ndi inzobe, ndihisha, ubon ye iyo unziza kuba naje kwi-yicisha !” Bisetsa Rwabugiri maze aramure ka. (lcyo gitekerezo kiri muriK.M. 1933 NO 4).

Inkurikizi yʻitanga rya Rwabugiri

Ihubi rya Gotseni ryararangiye, Abanyarwanda ntibyababuza ko-ngera kugaba ibitero mu bihugu byari byigabijwe n’Abazungu. Nkanyuma ya Kamena 1894 bateye mu Nkole hari ah’Abongereza kimwe naBuganda, Bunyoro, Toro n’ibindi bihugu ubu bigize Uganda. Ingabo zatabarutse mu Nkole zigabwa i Bushi, Rwabugiri afatwa n’indwara ya si-musiga yari hafi kugerayo ahita atanga.

lbyo ari byo by ose yasize u Rwan da rwagu tse koko ndetse na weabyishimiye ku buryo yaremye ingoma akayita “Kiragu tse” (igihugu)n’indi akay ita “Mpatsibihugu”.

Yasimbuwe na Mibambwe IV Rutarindwa yari yiyimikiye. Nyumamuri Nyakanga 1896, abasirikari b’Ababirigi bakurikiye Abatetera baribigometse bashyira inkambi i Shangi (muri Cyangugu ). Abanyarwandababonye ko ari u Rwanda bateye, Rutarindwa agabisha igitero cyo kuba-rwanya ingabo zirahash irira kubera abo Babirigi barwanishaga imbunda.Mu mpera za 1896, ni bwo Abakagara (Kabare, Ruhinanki ko) bafata-nyije na mushiki wabo Kanjogera barwanya Rutarindwa ibyo ku Rucu-nshu bimucikira hejuru. Musinga arimikwa.

 

Leta y’Abadage yari yarashy izeho intara zitege kwa n’abasirikare nazO zikarema Teritwari ya Tanganyika. U Rwanda rwari mu ntara yitwaTanganyika-Kivu. Umurwa uri Ujiji ku nkombe y’ikiyaga cya Tanganyi-ka. Uwatege kaga iyo ntara ni VONI RAMISAYI (Von Ramsay). MuriMutarama 1897 yumvise ibyo by’Ababirigi bari i Shangi aza kwireberaasanga batari bazi ko barenze inkiko ya Kongo. Ni ho yamenyeye ibyoku Rucunshu yandikira Musinga ko azamushy igi kira asiga n’ibenderary’u Budage i Shangi.

Muri Werurwe 1899 haremwe intara nshya isimbura Tanganyika-Kivu yitwa Rwanda–Urundi, umurwa mu kuru ushy irwa Usumbura(Bujumbura ubu). Ubutegetsi bwari ubwa gisirikare kugeza mu 1908ubwo Dogiteri Rishari Kandt (Kanti) bitaga Kanayoge yashingaga umu-wa wa Kigali (lbyerekeye izo ntara z’Abadage : Murego :307).

Aho uwo murwa yawushinze ni i Nyarugenge ubanza Abadage barana-niwe kuvuga iryo zina bakahita Kigali biteganye.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *