Tshisekedi Arokotse Coup D’etat Ahita Aburirwa Irengero

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 mu Mujyi wa Kinshasa muri Komini ya Gombe ku nyubako ya Vital Kamerhe uherutse gutorerwa kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.

Abagabye iki gitero ngo bari bitwaje ibendera ryahoze rikoreshwa RDC icyitwa Zaire
Itsinda ry’abasirikare bafite ibirango by’ibendera ryakoreshwaga kera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyitwa Zaïre, bagaragaye bazengurutse inyubako ya Vital Kamerhe, barasa abapolisi bamurinda.

Itangazamakuru mu mujyi wa Kinshasa rivuga ko abasirikare ba FARDC babarirwa muri 20, ari bo bagerageje gufata inyubako ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, icyo gitero kigwamo abapolisi babiri barinda Vital Kamerhe hamwe n’umwe mu basirikare bagabye icyo gitero.

Tshisekedi

Icyakora hifashishijwe abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, n’indege za Drones zidatwarwa n’abapilote, mu kurwanya abasirikare bagabye icyo gitero bari bambaye imyenda yihariye.

Abagabye iki gitero biravugwa ko bafashwe
Vital Kamerhe yatangaje ko we n’abo mu muryango we bameze neza, naho ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zigaragaragaza ko zafashe abasirikare bagabye icyo gitero, hamwe n’ibikoresho by’intambara bari bitwaje.

 

 

UKO BYARI BYIFASHE

 

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024 , nibwo hashyizwe hanze amashusho agaragaza ukurasa gukomeye ndetse no gupfa kw’abamwe mu Mujyi wa Kinshasa.Amakuru avuga ko amasasu yavugiye hafi y’urugo rwa Vital Kamerhe ndetse ngo abamucungira umutekano, abantu batatu n’aba-Polisi babiri bishwe.

 

Nk’uko byanyujijwe ku rukuta rwa Facebook rw’uwitwa Christian Malanga ukunda kwiyita President Malanga, mu buryo bwa ‘Live’ , amashusho yerekana abagabo bafite intwaro bari imbere mu biro bya Perezida wa DRC , Felix Tshisekedi.Aba bagabo bari bambaye imyambaro ya Gisirikare bari bitwaje ibendera rya Zaire [Uko cyahoze cyitwa mbere], bavuga mu ndimi zitandukanye zirimo ; Icyongereza, Lingala n’Igifaransa’.

 

Aba bavugaga ko baturutse hanze [Diaspora] kandi ko ngo bazanye n’abana babo, muri iyo nyubako ya Perezida, bifatafa amashusho abagaragaza barikuzamura amabendera ya Zaire [DR Congo ya kera],bamena amadirishya , bamena n’ibirahuri by’imdoka.Bavugaga ko bashaka gukura ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi nyuma baza kwataka Vital Kamerhe.Bamwe muri aba , bari bambaye inkweto zo mu bwoko bwa Kamambiri, abandi bambaye bikwije.

 

Umwe mu bayobozi bakomeye muri DRC yabwiye ikinyamakuru Actualite dukesha iyi nkuru ko bamwe mu bagabye iki gitero bafashwe bagafungwa ndetse ko hari gutegurwa inama yihuse kugira ngo hasohorwe itangazo rirebana n’ibyabaye mu masaha make.Christian Malanga usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akarwanya ubuyobozi bwa Felix Tshisekedi niwe uri gushyirwa mu majwi yo gushaka gufata ubutegetsi akoze ‘Kudeta’ dore ko yakunze kuvuga ko ari mu ishyaka ryitwa ‘New Zaire’ [Zaire Nshya] n’irindi shyaka yise ‘United Congolese Party (UCP).

 

Christian Malanga yakunze kwiyita Commander ndetse agashyira hanze amashusho n’amafoto ari mu ndege za Gisirikare ari kurasa [Mu myitozo].Yashyize hanze kandi amafoto ari mu nama zitandukanye muri Afurika avuga ko yahoze ari umusirikare wa Congo ushaka kwiyamamariza kuba Perezida.Christian Malanga ni umugabo w’abana 8 akaba afite imyaka 41 y’amavuko.Yakuriye mu gace ka Ngaba mu Murwa mukuru Kinshasa.Mu bihe bitandukanye yagaragaye muri Afurika y’Epfo na Swaziland mbere yo kujya muri Amerika.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *