Tshisekedi Hatahuwe Ibyo Ahemba Inyeshamba zimufasha kurwanya M23

 

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavumbuye ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yategetse ko buri muyobozi w’umutwe witwaje intwaro wifatanya n’ingabo ze mu ntambara yo kurwanya M23, ahabwa 2000 by’amadolari ya Amerika.

 

Iyi mitwe yitwaje intwaro y’ihuriro VDP yatangiye kwifatanya n’ingabo za Leta ya RDC muri iyi ntambara kuva mu 2022, ubwo abarwanyi ba M23 bari bakomeje gufata ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Raporo zitandukanye zirimo iz’izi mpuguke n’iz’inzego z’ubutasi, zagaragaje uko abayobozi b’iyi mitwe bagiye bahura n’abayobozi bakuru mu gisirikare cya RDC, guhera ku bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bagamije kunoza imikoranire yatuma bashobora gufata ibice bigenzurwa na M23.

 

Ibyavuye muri ibi biganiro ni byo byatumye abarwanyi ba Wazalendo na FDLR bagaba ibitero ku birindiro bya M23 birimo Kitshanga na Mweso, Rwindi, Bambo na Katsiru muri Werurwe 2024, nubwo nta cyo byatanze bitewe n’uko uruhande bari bahanganye rwabarushaga imbaraga.

 

Izi mpuguke zavuze ziti “Nko mu ntangiriro za Mutarama 2024, bisabwe n’ubuyobozi bwa gisirikare, imitwe ya VDP yatanze urutonde rw’ibikoresho birimo ibya gisirikare ikeneye. Uru rutonde rwashyikirijwe ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare rurimo amasanduku y’amasasu, mortiers na rokete byaje gutangwa n’ibiro bikuru by’igisirikare.”

 

Imitwe ya APCLS na Nyatura CMC/FDP, by’umwihariko, yo yahawe ibikoresho birimo indege zitagira abapilote (drones) zo kuyifasha kugenzura ibice ikoreramo.

 

Abarwanyi bayo bari barahawe imyitozo n’ingabo za RDC n’imitwe ya gisirikare yigenga (abacancuro) ku buryo bwo gukoresha utu tudege.

 

Izi mpuguke zagaragaje ko Perezida Tshisekedi yasabye ko abayobozi b’imitwe 48 iri muri Wazalendo na FDLR bajya i Kinshasa tariki ya 8 Mata 2024. Nyuma yo kugerayo, buri wese yahawe 2000 by’amadolari nk’ishimwe ryo kuba bamufasha guhangana na M23.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *