U Rwanda Ruzakoresha Arenga Miliyali 8 mumatora yumukuru W’igihugu Ndetse Naba depite

 

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Gasinzigwa Oda ubwo yari kuri Televisiyo yigihugu yavuze ko iyo amatora ya perezida wa Repubulika n’ay’abadepeti azakorerwa rimwe, hari gukoreshwa arenga miliyari 12 ariko ubu hakazakoreshwa arenga gato Miliyari umunani.

 

Mumagambo ye Yagize ati: “Iyo dukora amatora atandukanije twarigukoresha hafi miliyari 12, uyu munsi tukaba tuzakoresha hafi miliyari 8 n’igice.”

 

Yasobanuyeko ayo mafaranga atakora ibikenewe byose ari yo mpamvu umuco wo kwigira nawo ukwiriye mu Banyarwanda, ari yo mpamvu hakenerwa abakorerabushake mu matora.

 

Mumagambo ye Yagize Ati:” Ayo mafaranga ntabwo twavuga ko ari yo azakora amatora yonyine. Hariho n’ubukoreshabuke hirya no hino, dufite Abanyarwanda biyemeje kudufasha mu gutegura amatora hasi hariya mu midugudu muri bya byumba by’amatora.”

 

Biteganijweko umubare w’abakoreshake nawo uziyongera kuko bongereye ibyumba by’itora.

 

Yakomeje agira Ati: “Twari dufite abakorerabushake hafi 70.000 ariko dushobora kuzagera hafi ku 100.00 kuko twongereye ibyumba by’itora. Yego tubona ingengo y’imari y’igihugu, ariko uwo muco wo kwigira nawo wunganira ya ngengo y’imari y’amatora.”

 

 

ko komisiyo y’igihugu y’amatora itagira uwo yaka umusanzu w’amatora kuko Leta itanga akenewe yose keretse ishyaka ari ryo ryisabiye umusanzu abarigize ariko batagize uwo bahutaza.

 

Ati: “Nta kuntu komisiyo y’igihugu y’amatora yaba yaremerewe ingengo y’imari ngo twongere dusubire kwaka amafaranga Abanyarwanda. Nta gitangaza kirimo, kuba ishyaka rya politiki ryasaba umusanzu bitewe n’amategeko bishyiriyeho, icyangombwa ni uko babikora nta murwanashyaka wabo bahutaje. Twebwe nka komisiyo y’igihugu y’amatora ibyo nta bwo tubijyamo.”

 

Magingonaya abarenga 90% bamaze kwireba kuri lisiti y’itora. Ubuharigukorwa igikorwa cyo guhuza ibyakosowe guhera ku rwego rw’umudugudu n’abakoresheje ikoranabuhanga.

 

Gasinzigwa yavuze ko ingengo y’imari yose itangwa n’igihugu kandi yose imaze kuboneka ndetse imyiteguro y’amatora igeze kure.

 

Biteganijwe ko kwakira kandidatire bizatangira 17 Gicurasi 2024, nyuma hakurikireho kwiyamamaza.

 

Gasinzigwa yavuze ko ibikoresho biri kwegeranywa n’ibindi bikenewe mu mu matora ya perezida wa Repubulika n’abadepite.

 

Ati: “Twatangiye gushaka ibikoresho by’amatora, muzi yuko mu guhuza amatora, noneho hari ibikoresho byinshi tuzakenera: amasanduku y’itora, impapuro z’itora ndetse n’ibindi bijyana na byo. Twasuye site z’itora kuko ibyo bikoresho bijyana na site z’itora.”

 

Site z’itora zizakoreshwa zigera ku 2.441 n’ibyumba 17.400 bikaba bizatuma abatora badatinda kuri site y’itora kuko buri cyumba cy’itora biteganijwe ko kizatorerwamo n’abaturage batarenze 500

 

Bamwe mu bazatora bwa mbere, ni ukuvuga bafite imyaka 18 y’amavuko kuzamura, bavuga ko basaba Umukuru w’Igihugu uzatorwa gufasha urubyiruko kwihangira umurimo, gufasha urubyiruko koroherezwa kubona inguzanyo, hamwe no guteza imbere uburezi kuri bose.

 

Benshi mutubyiruko bavugako bishimiye kuba bagiye kwitorera Umukuru w’Igihugu uzaba afite n’inshingano zo kubagezaho ibyo bamukeneyeho.

 

 

 

Murwanda hari hasanzweho gahunda ya BDF yashyiriweho abarimo urubyiruko, rwo ruvuga ko rutegerwa uko bikwiye mu gutegura imishinga no kuyishyira mu bikorwa bigatuma benshi batisanga mu guhabwa inguzanyo mu bigo by’imari.

 

 

 

 

Bamwe mu rubyiruko rukiri mu mashuri, basaba ko uwo bazatora yakongera imbaraga mu kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge.

 

 

 

 

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, avuga ko abazatora bwa mbere bo mu rubyiruko babarirwa muri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300, akabasaba kureba niba bari kuri lisiti y’itora.

 

Munyaneza avuga ko urubyiruko ruzatora bwa mbere rusabwa kuba rufite indangamuntu, abatazifite bakazifata kuko ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu kirimo kuzitanga. Akomeza asaba urubyiruko kureba aho ruzatorera no kwiyimura aho biri ngombwa ubundi bagakurikirana ibiganiro n’amahugurwa ajyanye n’amatora kugira ngo azagende neza.

 

 

Munyaneza avuga ko abo mu kigero cy’urubyiruko bazatora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bazaba ari benshi hagereranyijwe n’urubyiruko rwatoye bwa mbere muri 2017

 

Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda hamwe no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo hagati ya 17 – 30 Gicurasi (5).

 

Hari abantu batarenze batanu bazwi bamaze kugaragaza ko bashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa repubulika, abo barimo perezida uriho Paul Kagame w’ishyaka FPR-Inkotanyi, na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Victoire Ingabire w’ishyaka DALFA-Umurinzi na Bernard Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri, amashyaka yombi ataremerwa n’amategeko mu Rwanda.

 

Guhera tariki 18 z’ukwezi kwa 3 abakandida bigenga bemerewe gutangira gusinyisha abantu bashyigikira kandidatire zabo kugeza tariki 30 Gicurasi. Mu gihe tariki 14 Kamena (6) komisiyo y’amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe.

 

Abakandida b’imitwe ya politike n’abigenga bemejwe bazakora ibikorwa byo kwiyamamaza hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga, mbere y’uko amatora aba tariki 14 Nyakanga (7) uyu mwaka ku Banyarwanda baba mu mahanga, na 15 Nyakanga ku baba mu Rwanda, nk’uko bigaragara ku itangazo rya komisiyo y’amatora.

 

 

 

 

Kuri manda eshatu zabanje, Perezida Kagame yatorwaga ku majwi ari hejuru ya 90%, bamwe babona ko n’uyu mwaka ibizava mu matora bishobora kudatandukana cyane n’ibyabanje.

 

Diane Rwigara Numwe mubatangaje ko baziyamamariza kuba umukuru wigihugu cyurwanda yabwiye BBC ko yafashe icyemezo cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

 

Diane yaherukaga kugerageza ibi mu 2017 ariko kandidatire ye yanzwe na komisiyo y’amatora ivuga ko yakusanyije imikono mihimbano y’abantu basabwa muri buri karere kugira ngo umuntu yemerwe nk’umukandida ku mwanya wa perezida.

 

Diane yahakanye ibi avuga ko yari yujuje ibisabwa kugira ngo yiyamamaze ahubwo ko yavanywe mu biyamamaza kubera impamvu za politike.

 

Uyu munsi ntiyahise asubiza ibibazo bya BBC ku bijyanye n’uku kongera kwiyamamaza, gusa yemeje ko ari byo koko agiye kwiyamamaza nanone.

 

amashyaka Parti Libéral (PL) na Parti Social Démocrate (PSD) yemeje ko azashyigikira umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi

 

PL na PSD ni amwe mu mashyaka macye amaze imyaka iri hejuru ya 30 akorera mu Rwanda, aheruka gutanga abakandida perezida mu matora mu 2010.

 

Mu buryo bugaragara, imbaraga z’amashyaka mu Rwanda zisa n’izamizwe n’ishyaka riri ku butegetsi FPR kuva mu 1994 ryiganje henshi mu gihugu.

 

Mu buryo budatunguranye, mu nama rusange z’aya mashyaka zabereye umunsi umwe ariko ahatandukanye i Kigali, aya mashyaka yombi yemeje ko azashyigikira Kagame.

 

Mu matora ya perezida yo mu 2010, umukandida Jean-Damascène Ntawukuriryayo wa PSD yagize amajwi 5% naho Prosper Higiro wa PL agira 1%.

 

Mu itangazo PL yavuze ko igiye gushyigikira Kagame kuko yakoze ibintu bikomeye birimo guhagarika jenoside no kubohora u Rwanda.

 

Iri shyaka ryitegura kuzuza imyaka 33 rigira riti: “…Ubu natwe abaye umukandida wacu tugomba kwamamaza mu Banyarwanda bose…”

 

Mu nama nkuru ya PSD, perezida wayo Vincent Biruta – usanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga – yavuze ko bemeje gushyigikira Kagame kuko ari “umuyobozi w’indashyikirwa werekanye ubushobozi buhambaye”.

Agira ati: “Ikindi ni uko Abanyarwanda bamukunda ku buryo budashidikanywaho.”

DORE BYINSHI WAMENYA KUBA DEPITE

Umutwe w’Abadepite ujya impaka ku mategeko kandi ikanayatora. Imenya kandi ikanagenzura ibikorwa bya Guverinoma.

 

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite mirongo inani (80) batorwa mu buryo bukurikira:

 

Mirongo itanu na batatu (53) batorwa binyuze mu matora rusange ataziguye akorwa mu ibanga, bagatorerwa ku rutonde ndakuka rw’amazina y’imitwe ya politiki cyangwa abakandida bigenga;

Makumyabiri na bane (24) b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imiyoborere y’Igihugu;

Babiri (2) batorwa n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko;

Umudepite umwe (1) utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga.

Abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu (5), ishobora kongerwa.

 

Icyakora, itegeko rigena amatora rishoroba kongera cyangwa kugabanya umubare w’Abadepite cyangwa ibyiciro batorwamo. Nibura 30 ku ijana by’abadepite bagomba kuba ari abagore.

 

Umutwe w’Abadepite washyizweho ku wa 10 Ukwakira 2003 nyuma y’inzibacyuho.

 

Manda ya mbere y’Umutwe w’Abadepite yatangiye mu 2003 irangira mu 2008;

 

Manda ya kabiri y’Umutwe w’Abadepite yatangiye mu 2008 irangira mu 2013;

 

Manda ya gatatu y’Umutwe w’Abadepite yatangiye mu 2013 irangira mu 2018;

 

Manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite yatangiye mu 2018 ikazarangira mu 2023;

Inzego z’Umutwe w’Abadepite

Inzego z’Umutwe w’Abadepite ni izi zikurikira:

 

Inteko Rusange

Inteko Rusange igizwe n’Abadepite bose kandi ni rwo rwego rukuru mu gufata ibyemezo.

 

 

Inama y’Abaperezida

Inama y’Abaperezida igizwe na Biro y’Umutwe w’Abadepite, Biro za Komisiyo Zihoraho na Biro ya Komite igenzura Imikorere y’Umutwe w’Abadepite, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abadepite. Inama y’Abaperezida iterana rimwe mu kwezi n’igihe cyose bibaye ngombwa hari nibura bitatu bya gatanu (3/5) by’abayigize. Itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida w’Umutwe w’Abadepite cyangwa umusimbura iyo adahari.

 

Biro y’Umutwe w’Abadepite

 

Biro y’Umutwe w’Abadepite igizwe na Perezida na ba Visi Perezida babiri, umwe mu ba Visi-Perezida ashinzwe gukurikirana ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, undi ashinzwe gukurikirana imirimo yerekeranye n’imari n’abakozi.

 

Komisiyo Zihoraho

 

Komisiyo ni urwego rushinzwe gusuzuma ibikorwa byose, kandi iyo bimaze gusuzumwa bishyirwa kuri gahunda y’Inteko Rusange. Buri Komisiyo ifite inshingano zayo. Umutwe w’Abadepite ufite Komisiyo 9

 

Komite igenzura Imikorere y’Umutwe w’Abadepite, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abadepite: Komite igizwe n’Abadepite nibura batanu batorwa n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite.

 

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umutwe w’Abadepite

 

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umutwe w’Abadepite bushinwze imirimo ya buri munsi mu Mutwe w’Abadepite ikorwa n’urwego rw’abakozi rukuriwe n’Umunyamabanga Mukuru. Urwego rw’abakozi rugizwe n’inzego nkuru zitandukanye.

Mukabarisa donathile

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *