Ubu kubona Ibyangombwa Bikenerwa Kugira Ujye Mu mahanga Bigiye kujya Bitangirwa Kuri service z’Irembo

 

Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), yatangarije abifuza ibyangombwa bikenerwa mu mahanga, ko bazajya babibona banyuze ku rubuga rwa Irembo guhera tariki ya 5 Kamena 2024.

 

 

Ni nyuma y’uko rushyize umukono ku masezerano mpuzamahanga azwi nka “Apostille Convention” agamije koroshya uburyo bwo kubona ibyangombwa bikenerwa mu mahanga.

 

Ibyo byangombwa bikubiyemo inyandiko bakenera mu gihe basaba serivisi zinyuranye hanze y’u Rwanda nk’icyemezo cy’amavuko, impamyabumenyi, icyemezo cy’abashakanye, icyemezo cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko n’ibindi.

 

 

Ibi byose babibonaga baciye mu nzira ndende zirimo kujyana inyandiko zifatika kuri Ministeri y’Ubutabera igashyiraho umukono wa noteri hanyuma bakazishyikiriza Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga na yo ikazemeza mbere y’uko zijyanwa cyangwa zoherezwa mu mahanga.

Kanda hano urebe iyi video

Ubu abakeneye ibi byangombwa bazajya babisaba bakoreshe ikoranabuhanga aho bazajya banyura ku rubuga Irembo (www.irembo.gov.rw) bitabagoye.

 

 

 

 

“Apostille Convention” ni amasezerano yoroshya inzira ibyangombwa bibonekamo mu bihugu byayashyizeho umukono. Ibi byorohereza abaturage n’abashoramari kubona serivisi mu mahanga.

 

MINAFFET yatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024, ari bwo u Rwanda ruzatangira gutanga no kwakira ibyangombwa hashingiwe ku masezerano ya “Apostille Convention” amaze gushyirwaho umukono n’ibihugu 125. Ibyangombwa byemejwe na kimwe muri ibi bihugu bizajya biba byemewe muri ibyo bihugu byose nta kiguzi.

 

Ibi bizagirira akamaro cyane Abanyarwanda baba mu mahanga n’abanyamahanga bashora imari mu Rwanda. Ikindi kandi bizagabanya igihe n’imbaraga byasabaga ukeneye ibyangombwa byo kujyana mu mahanga.

 

Ku rundi ruhande, ibyangombwa birebana no guhererekanya imitungo yimukanwa n’itimukanwa, bizakomeza gutangwa binyuze mu nzira zisanzwe zikoreshwa.

 

 

Dore uko bizajya bizajya bikorwa

 

Umuntu azajya abanza kugira inyandiko iriho umukono wa noteri, hanyuma asabe ko yemezwa nk’igiye gukoreshwa mu mahanga anyuze ku rubuga rwa Irembo. Inyandiko yamaze kwemezwa azajya ayakira binyuze kuri imeyiri (email) ye cyangwa ayikure ku rubuga rwa Irembo (www.irembo.gov.rw) nyuma yo kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (F 10 000) ya serivisi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *