Umunyakategeko Maitre Nkundakozera Uwase Laure Nawe Agiye Kwiyamamaza

Nkundakozera Uwase Laure Usanzwe aba mu bubiligi, uri mu bagize Jambo akaba umukobwa w’abajenosideri babiri, Anastase Nkundakozera na Agnes Mukarugomwa,

Maitre Laure Uwase afite IMYAKA 32 , Afite umwana umwe ,Akaba ari Umunyamategeko Mpuzamahanga Ubarizwa Mushaka CDNV yatangaje ko Yuteguye kwiyamamaza Kumwanya wabadepite maze Akaba umwe mubagize Inteko Ishinga Amategeko Mumatora Ateganijwe mukwezi kwa 7

Biteganijwe ko hazaba Amatora yubwoko butatu atibwo :

– hari Amatora yabadepite baza munteko yiburayi

– hakazaba Amatora yabadepite baba mu bubiligi

– hari namatora yabadepite bazaba bari muba flama

Maitre Laure Uwase Yatangajeko we azaba ari kurutonde rwabazatora mucyiciro cyaba “parlema flama”

Kanda Hano wunve Ikiganiro Yagiranye Numunyamakuru

Laure Uwase mwamyaka yashize yagizwe umwe mu bari bagize Komisiyo yo gusuzuma uruhare rw’ubuyobozi bw’ubukoloni bw’Ababiligi mu mateka y’u Rwanda n’ay’akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Byinshi Kugatsiko Uyu mu Maitre Laure Uwase Abarizwamo ka “JAMBI ASBL”

Kimwe n’abandi bose bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Laure Uwase yavuzee cyane nkumwe mubagize “Jambo” ikwirakwiza imvugo y’uko Abahutu barakajwe no kwicwa kwa Perezida Habyarimana, mu buryo butunguranye bijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rwamagana iby’iyi mvugo. Umuryango Mpuzamahanga wemera Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ugashimangira ko yateguwe inashyirwa mu bikorwa.

Muri Werurwe mu 2018, Jambo yateguye inama mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi igamije kuganira ku mushinga w’itegeko wari ugamije guhana ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abagize iri huriro bari bagamije kwerekana ko uyu mushinga w’itegeko ari ikibazo ku burenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka.

Iri tegeko ryaje kwemezwa muri Mata mu 2018, bitera uburakari abagize Jambo bakomeje kugaragaza ko ibyakozwe ari ugutera ubwoba no gukandamiza Abahutu.

Abagize iri huriro batinya kugezwa imbere y’ubutabera kubera ibikorwa byabo byo gupfobya.

Intumwa y’u Bubiligi i Kigali yiraje i Nyanza nk’aho ibi byose itabizi. Ariko na none ku rundi ruhande nubwo itegeko ryemejwe nta munyamuryango n’umwe wa Jambo wigeze agezwa imbere y’ubutabera.

Guha rugari imvugo ya Jenoside ebyiri

Jambo Asbl yemeye ishingiro mu by’amategeko rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera impamvu za politiki no gushaka kuyobya uburari.

 

Imikorere abanyamuryango bayo bubatse ku bijyanye n’iyi Jenoside ni igamije gupfobya iki cyaha ndengakamere.

 

Mu bihe bitandukanye Jambo yateguye Ibikorwa byo ku ruhande byo kwibuka ubwicanyi na Jenoside bavuga ko byakorewe Abahutu.

Binyuze mu gitangazamakuru cyabo, jambonews.net, abagize iri tsinda bakwirakwiza imvugo ya Jenoside ebyiri, binyuze mu kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, imwe yakorewe Abatutsi n’indi yakorewe Abahutu.

 

Mu gukomeza gukwirakwiza iyi mvugo ya Jenoside ebyiri, abagize Jambo barashaka gutera icyuhagiro bene wabo bafite amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi mu biganza byabo.

Gukorana n’abajenoderi n’imitwe y’iterabwoba

Jambo ishyigikiye ibikorwa bya FDLR, umutwe w’iterabwoba wagize uruhare muri Jenoside, wafatiwe ibihano na Amerika, bakorana kandi n’indi mitwe nka FLN ikorera mu Burasirazuba bwa RDC. Iyi mitwe yose yashinzwe n’abahoze muri FAR ndetse n’initerahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

FDLR ifite gahunda yo kugaruka mu Rwanda guhirika Guverinoma y’ubumwe no kurangiza gahunda yayo yo kurimbura burundu Abatutsi mu Rwanda.

Muri Kamena mu 2015, abagize Jambo bayobowe na Kayumba Placide bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka abayobozi ba FDLR barimo Perezida wayo w’agateganyo Maj Gen Victor Byiringiro.

 

Baganiriye ku buryo bwo gukomeza guha imbaraga ibikorwa bya FDLR hagamijwe guhirika Guverinoma iyobowe na FPR.

Nyuma yo guhura na Gen. Byiringiro, muri uko kwezi, Kayumba yahuye n’imiryango y’abagize FDLR mu kubaha ubutumwa bwo kwifatanya na bo no kubahumuriza. Yabahaye amafaranga yakusanyije i Burayi, abasaba gushyira imbaraga hamwe mu gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR.

 

Kayumba icyo gihe yari Perezida wa Jambo. Kuri ubu ni Perezida wa FDU-Inkingi, undi mutwe wa politiki ukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo guhungabanya Kigali.

 

Muri Nzeri mu 2020, Umunyamabanga Mukuru wa Jambo, Ishimwe Sinamenye, yagiranye ikiganiro na Maj Gen Hakizimana Antoine, uzwi nka Jeva, akaba n’umuyobozi wa FLN. Cyagarutse kuri gahunda zabo zo gutera u Rwanda.

Ibyo biganiro byakwiriye Isi binyuze kuri Jambo News byari bigamije kubafasha guk

usanya ubufasha bw’iyi mitwe y’iterabwoba.

Unva icyiganiro hano 👇

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *