Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler Torsten yatangiye kugabanya abakinnyi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler Torsten, yatangiye kugabanya abakinnyi afite mu mwiherero aho yahereye kuri batatu barimo babiri ba Gorilla FC ndetse n’Umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera FC.

Abasore b’amavubi bamaze iminsi umunani batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri bazahuramo na Bénin ndetse na Lesotho mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi, Umutoza Frank Spittler yasezereye Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC ndetse na Niyongira Patience wa Bugesera FC.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

Iradukunda Siméon
Nsengiyumva Samuel
Niyongira Patience

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *