Umuyobozi w’ikigo cyamashuri Akaba n’umuraperi Yatanze Kandidatire ye Kumwanya w’umukuru w’igihugu

 

Habimana Thomas ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye.

Habimana usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’ Ishuri rya Hope Technical Secondary School, rikorera mu karere ka Rubavu ntiyari asanzwe azwi mu bikorwa bya Politike ahubwo yari amenyerewe mu bikorwa by’ubuhanzi.

Akaba asanzwe ari umuhanzi uzwi nka Thomson, abaye umuntu wa gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kuba umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mbere y’uko NEC itangaza abujuje ibisabwa.

Habimana w’imyaka 35, afite ubunararibonye mu burezi kuko avuga ko abumazemo imyaka 13.

Nyuma yo kwakirwa kuri Komisiyo y’Amatora, Habinama usanzwe ari n’umuhanzi yabwiye abanyamakuru ko nk’umwe mu babyirutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitegereje uko igihugu cyiyubaka mu nzego zose, yifuza gutanga umusanzu we mu gukomeza kucyubaka.

Yongeyeho ko yakuze yiyumvamo ko igihe nikigera akuzuza imyaka isabwa, aziyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ati “Ntabwo wayobora ikigo cy’ishuri utari umunyapolitiki, ubuzima bwanjye bwa buri munsi ni politiki. Icyizere mfite, ni ukuba nshobora gutanga kandidatire yanjye, uwangize uwo ndi we akiri mu bakandida.”

Uyu mugabo yavuze ko kuba akiri muto, kandi n’abagize uruhare mu kubohora Igihugu bakaba bari bakiri bato nka we, bimutera kurushaho kugira ishema no kumva yatanga umusanzu we mu gusigasira ibyagezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *